RFL
Kigali

Indirimbo irasohoka mbere ya Noheli: ‘Igisupusupu’ wahishuye ko yinjiye muri filime abikundishijwe na Ndimbati-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2020 19:04
0


Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu, yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gukina filime arebereye kuri Uwihoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati, yagiye areba uburyo yitwara muri filime yumva nawe ashatse gukuza impano ye.



Nsengiyumva ari mu bakinnyi b’imena muri filime ‘Inshinzi’. Ndetse agaragara mu gace ka munani k’iyi filime kasohotse ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020.

Filime yitwa ‘Inshinzi’ yanditswe na Robin Films itambuka kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa. Ni imwe muri filime nyarwanda zigezweho muri iki gihe ku bakoresha murandasi.

Irimo abakinnyi b’imena nka Irunga Rongin uzwi muri filime ‘Bamenya’, Uwimana Darlene [Ukina yitwa Kanyana], Ntsinzurugamba Richard, Ntaganzwa Mugunga David, Uwizeyimana Elessa Morgan [Ukina yitwa Teta] n’abandi b’intoranywa.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu yatangaje ko kuva na cyera yiyumvagamo impano yo gukina filime ndetse n’impano y’umuziki, kandi akifuza ko zombi zamubyarira umusaruro.

Avuga ko yabanje gushyira imbere urugendo rw’umuziki, ariko anatekereza ko igihe kimwe azakuza impano ye mu bijyanye na filime. Nsengiyumva avuga ko mu bihe bitandukanye yagire areba uko Ndimbati yitwara muri filime, yumva nawe ashatse gutera ikirenge mu cye.

Ati “Narebye Ndimbati nkajya mbona utuntu ari gukina muri filime. Nanjye ndavuga nti ariko uwampa impano yo gukina yo kuzakina filime. Ubwo Imana yarabikoze nakangutse nubundi nisanze muri filime.”

Yavuze ko Ndimbati ari umukinnyi wa filime wo mu Rwanda afatiraho urugero, ashingiye kuri filime zitandukanye yagiye amubonamo. Ati “Mbega n’uburyo aba akinamo filime kandi nawe tukakuryohera. Ukavuga uti ‘turiya tuntu nanjye nabona ukuntu ndukina.”

Nsengiyumva avuga kandi ko atigeze ateguza Ndimbati ko agiye gukina filime ndetse ko atamugishije inama, kuko afite abajyanama be bamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi no mu muziki kugeza n’ubu.

Yavuze ko ashima Alain Muku wamufashije kwinjira mu muziki akaba anamufashije kwinjira muri filime. Ko Alain ari umubyeyi we wamukuye aho atifuzaga kuguma.

KANDA HANO UREBE AGACE KA MUNANI KA FILIME 'INSHINZI 'NSENGIYUMVA AGARAGARAMO

">

Uyu muhanzi avuga ko mbere y’uko ahura na Alain Muku yari asanzwe amuzi kandi akunda indirimbo zirimo iyo yakoreye Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ati “Nicaye ahantu ndavuga nti ‘uwanyereka uyu muntu waririmbye indirimbo ngo tsinda ba tsinde. Nkavuga nti ariko Mana wazambabariye nkamubona, ngize Imana ambere umujyanama. Ibyo nabyo ndabishimira Imana. Boss Papa [Alain Muku] ndamukunda, yumve ko mukunda. Aho yankuye ni hanini.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari mu Mujyi wa Kigali ku mpamvu zo kugira ngo arangize umushinga w’indirimbo ye nshya yitegura gusohora mbere y’uko Noheli ya 2020 igera.

Ati “Iyo mumbona mu Mujyi wa Kigali mbanje gushyiraho umuzigo. Abafana banjye bizere ko ejo bundi mbaha umuzigo uryoshye.”

Ni indirimbo avuga ko iryoshye, kandi ko abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange bazayishimira. Agiye kuyisohora nyuma y’amezi ane, asohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Isubireho’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 800 kuri Youtube.

‘Inshinzi’ ni filime y’uruhererekane ishingiye ahanini ku bakobwa babiri barimo Teta na Kanyana bagizwe imfubyi kuri nyina n’umugabo wari washatse nyina bwa kabiri. Teta akurana umujinya akihorera ku bagabo bikabije, barimo abo yiba ndetse abandi akabica.

Nsengiyumva Francois yatangaje ko yinjiye muri filime biturutse ku kuba yarashakaga gutera ikirenge mu cya Ndimbati

'Igisupusupu' uvuga ko yakuranye impano yo gukina filime, avuga ko mbere ya Noheli ya 2020 azaba yasohoye indirimbo nshya

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI NSENGIYUMVA 'IGISUPUSUPU'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND