RFL
Kigali

Twabasuye: Ishavu n’agahinda by’abana babyawe n’ufite ubumuga bwo mu mutwe, Se nawe yarapfuye-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/11/2020 19:46
0


Abana b'abahungu 2 twasuye babayeho mu buzima buteye ishavu, umukuru avuga ko se yapfuye afite imyaka 12 nyuma y’igihe gito nyina aza kurwara uburwayi bwo mu mutwe, icyo gihe murumuna we yari afite imyaka 2 gusa. Kuva icyo gihe nibwo yatangie ubuzima bw’umuruho kugeza na magingo aya.



Aba bana batuye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kaduha. Umukuru yitwa Sibomana Athanase afite imyaka 21 y'amavuko naho murumuna we yitwa Mbarushimana akaba afite imyaka 15 y'amavuko. Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda TV, bavuze ku buzima bwabo buteye ishavu n’agahinda bahereye ku kuntu bisanze iri imfumbyi na nyina agahita afatwa n'uburwayi bwo mu mutwe.

Sibomana Athanase yagize ati ”Papa yarapfuye, amaze gupfa tubona mama nawe arasaze (afatwa n'uburwayi bwo mu mutwe)". N'ubwo batazi neza icyateye nyina kurwara ubu burwayi, bakeka ko byaba ari amarozi. Sibomana avuga ko kuva icyo gihe yahise atangira kurera murumuna we wari ufite imyaka 2 gusa, akajya ajya gushakisha ibiraka by’ubuyedi. Ku myaka afite ageraza gukora uko ashoboye agashakisha ikibatunga we na murumuna we ndetse na nyina babana mu nzu.

Cyakora yanavuze ko akenshi bakunze kuburara iyo atabonye ikiraka. Mu kubisobanura yagize ati ”Hari igihe mara nk’icyumweru nta kiraka ndabona muri iyo minsi turabwirirwa tukanaburara, gusa ubuzima naciyemo ni uko natangiye kuruha nkiri umwana”. 


Bakora imirimo idahuye n'imyaka bafite kugira ngo bashakishe imibereho

Murumuna we Mbarushimana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yagarutse kuri byinshi atabona ho uburenganzira kandi yagakwiye kuba abibona nk’umwana byose biterwa n’ubuzima yavukiyemo. Yagize ati ”Ikingora ni ukubona ibikoresho no gutaha ukabwirirwa no gukora imirimo ukabifatanya n’amasomo”.

Yakomeje avuga ko byibura mu cyumweru abwirirwa nka gatatu. Hari umunyarwanda waciye umugani agira ati ”Akabura ntikaboke ni nyina w’umuntu”. Sibomana yavuze ko abonye ibyamubayeho yafashe umwanzuro wo kwita kuri nyina na murumuna we kugeza ku munota we wa nyuma. Yagize ati ”Ubu maze guca ubwenge naravuze nti nzaguma hafi ya mama njyewe ikintu mparanira ni uko mama nzamubeshaho mpaka mpfuye kandi nkarwana no kuri murumuna wanjye mu bushobozi bwanjye”.

Ku maboko ye afite inguma nyinshi zatewe no kurumwa na nyina. Akenshi ngo amuruma iyo bari kurwana no kumusubiza mu rugo yabacitse. Yashimiye leta yabubakiye ndetse ikaba inabaha amafaranga make buri kwezi abunganira bakabasha kubaho. Gusa nanone bakeneye gufashwa kuko ibihumbi cumi na bitanu leta ibaha bitabatunga ngo haboneke n’ibikoresho bya murumuna we ukiri ku ntebe y’ishuri.

Inzu Leta yabahaye ntabwo yuzuye neza iracyakeneye guhomwa. Gusa yagerageje kuyishyiraho uruzitiro kugira ngo bajye babona uko basiga bafungiranye nyina ntabone uko agenda kuko iyo ageze hanze ararwana ndetse akanatukana. 

Ubu buzima babayemo bwatumye InyaRwanda.com tubaza abayobozi icyo bateganya kubafasha, twegera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaduha batuyemo, Furaha Guillaume nk'usanzwe uzi iki kibazo, avuga ko hari icyo bagiye gukora. Ati ”Dufite amafaranga yo kugoboka abantu bafite ibibazo nka biriya ni cyo cyari kigoye cyane nabo tuzabafasha kandi muzagaruka n’ubundi babaha n’ubuhamya bw’uko abana bageze no mu ishuri’’. 

Inzu batuyemo itaruzura neza yavuze ko bateganya kuyubaka ku buryo bwiza ikagaragara neza kurushaho ndetse bafite intego yo kubitaho ku buryo bugaragara. 


Sibomana [ibumoso] na murumuna we Mbarushimana [iburyo]

Bavuze ko nyina yarwaye se amaze gupfa batangira kuba indushyi kuva ubwo

Uwo mubyeyi uri inyuma yabo ni we nyina

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABA BANA BABAYEHO MU BUZIMA BUTEYE AGAHINDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND