RFL
Kigali

Nshuti Appolinaire yasohoye indirimbo 'Wewe ni Bwana' ihumuriza abatewe ubwoba n'ubuzima bwa nyuma ya 'Guma mu rugo'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/11/2020 18:42
0


Nyuma y'amezi abiri asohoye indirimbo yise 'Amashimwe', kuri ubu umuramyi Nshuti Appolinaire, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Wewe ni Bwana' yanditse ahumuriza abantu bihebye bafite ubwoba bw'ubuzima bwa nyuma ya 'Guma mu rugo', ababwira ko n'ubwo babona bigoye ariko Imana iri kumwe nabo kandi ko itazabatererana.



Nshuti usengera muri Living Worship church i Kanombe, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya 'Wewe ni Bwana' ari iya gatatu akoreye amashusho kuri Album ye ya mbere izaba igizwe n'indirimbo 10. Avuga ibihe yari arimo ubwo yayandika, yagize ati "Iyi ndirimbo nayanditse tumaze kuva muri Guma mu rugo abenshi twari dufte ubwoba kuko abenshi twakoreshaga amafaranga twizigamiye;

Abenshi basohotse muri Guma mu rugo bafite ubwoba bw'ejo ngo mbese bizamera gute, nkabahumuriza mbabwira ngo Imana uko byamera kose iraduhagije, ni ko kuririmba mvuga nti 'Wewe ni Bwana'. Yavuze ko yaganiraga n'inshuti akumva abantu benshi baratakaje ibyiringiro by'ejo akabahumuriza ababwira ko Imana itabatererana. 

Uyu muramyi Appolinaire yavuze uko yagize igitekerezo cy'iyi ndirimbo ye nshya, ati "Ihishurirwa ry'iyi ndirimbo ryaje ivuga ngo Wowe uri Data kandi urampagije, ni uko indirimbo yaje". Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer Mast P naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Producer Merry. 

Nshuti Appolinaire yakiriye agakiza akiri muto akura akunda kuririmba, ubu akaba ari umuramyi umaze gukora indirimbo 10 nk'uko abyitangariza, ati "Ubu mbarizwa mu itorero rya Living Word church Kanomber ni ho nkorera umurimo, ubu maze gukora album igizwe n'indirimbo 10 zakozwe n'aba Producers babiri; Boris pro na Mast P."



Nshuti Appolinaire yahumurije abantu mu ndirimbo ye nshya 

REBA HANO INDIRIMBO 'WEWE NI BWANA' YA NSHUTI APPOLINAIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND