RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 20 yarananiwe kwituma, abaganga bamukuyemo umwanda upima ibiro 12

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/11/2020 13:42
0


Inkuru itangaje y’uyu mugabo wabazwe agakurwamo umwanda upima ibiro 12, yabereye mu bushinwa mu bitaro bya Shangai.



Uyu mugabo uvugwa muri iyi nkuru ntiyigeze abasha kwituma kuva akivuka kugera mu myaka 20, baje kumubaga rero afite inda nk’iy’umugore ukuriwe ari nabwo bamukuyemo umwanda wirundanije upima ibiro 12 ndetse ufite uburebure bwa santimetero 76.


Abaganga rero baje gusanga uyu mugabo arwaye indwara yitwa Hirschsprung, iyi ni indwara ituma umuntu atabasha kwituma kuko igenda igafunga amara manini noneho imyanda ikirundanyiriza ahantu hamwe ikabyimba cyane.

Ubusanzwe iyi ndwara igaragara mu minsi ya mbere umwana akivuka bakabasha kumukurikirana akaba yanakira ariko uyu mugabo ntabwo yagize amahirwe yo gupimwa, bityo kwirundanya hafi ibiro 12 by’umwanda mu myaka 20 byashoboraga kumwica ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.


Igihe yinjiraga mu bitaro, uyu murwayi yari afite ububabare bukabije, nta ntege yari agifite kuko ntiyabashaga no kuvuga, yari afite ikibazo cyo guhumeka, icyo yabashaga gukora gusa ni ukuboroga kubera ububabare. Ku bw’amahirwe rero uyu mugabo babashije kumubagamo uyu mwanda neza arongera agira ubuzima bwiza.

Src: Santeplusmag.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND