Inkuru itangaje y’uyu mugabo wabazwe agakurwamo umwanda upima ibiro 12, yabereye mu bushinwa mu bitaro bya Shangai.
Uyu mugabo uvugwa muri iyi nkuru ntiyigeze abasha kwituma kuva akivuka kugera mu myaka 20, baje kumubaga rero afite inda nk’iy’umugore ukuriwe ari nabwo bamukuyemo umwanda
wirundanije upima ibiro 12 ndetse ufite uburebure bwa santimetero 76.
Abaganga rero baje gusanga uyu mugabo arwaye indwara yitwa Hirschsprung,
iyi ni indwara ituma umuntu atabasha kwituma kuko igenda igafunga amara manini
noneho imyanda ikirundanyiriza ahantu hamwe ikabyimba cyane.
Ubusanzwe iyi ndwara igaragara mu minsi ya mbere umwana
akivuka bakabasha kumukurikirana akaba yanakira ariko uyu mugabo ntabwo yagize
amahirwe yo gupimwa, bityo kwirundanya hafi ibiro 12 by’umwanda mu myaka 20
byashoboraga kumwica ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Igihe yinjiraga mu bitaro, uyu murwayi yari afite ububabare bukabije, nta ntege yari agifite kuko ntiyabashaga no kuvuga, yari afite ikibazo cyo guhumeka, icyo yabashaga gukora gusa ni ukuboroga kubera ububabare. Ku bw’amahirwe rero uyu mugabo babashije kumubagamo uyu mwanda neza arongera agira ubuzima bwiza.
Src: Santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO