RFL
Kigali

Nimutamubona ku mukino wa Gormahia muzavuge ko yavunitse - ADIL Mohamed avuga kuri Jacques Tuyisenge

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/11/2020 12:36
4


Umunya-Maroc utoza ikipe ya APR FC, Adil Mohammed, yavuze ko nta makuru afite ku mvune ya Tuyisenge Jacques, anemeza ko natagaragara tariki ya 28 Ugushyingo ku mukino wa Gormahia, aribwo abantu bazavuga ko rutahizamu we yavunitse.



Rutahizamu Jacques Tuyisenge yasohotse mu kibuga acumbagira bigaragara ko yababaye cyane ku mukino u rwanda rwanganyije na Cap Vert, wabaye Ku wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Nyuma y'umukino wa gicuti APR FC yari imaze gutsindamo Bugesera FC ibitego 3-0 ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2020, Adil yahakanye yivuye inyuma ko atazi iby'imvune ya Jacques Tuyisenge, ahamya ko azakina umukino wa Gormahia.

Yagize ati “Ni nde wakubwiye ko Tuyisenge yavunitse? Hari umuganga mwavuganye? Ni byo yasohotse mu kibuga yavunitse, ariko njye cyangwa ikipe dukeneye Tuyisenge tariki ya 28 Ugushyingo, ntituzi niba yaravunitse cyangwa ataravunitse. Uyu munsi ntabwo dukeneye Tuyisenge”.

“Dukeneye Tuyisenge tariki ya 28, nimutamubona ku mukino wa Gormahia muzavuge ko yavunitse".

Abakinnyi ba APR FC bakinnye imikino u Rwanda rwakinnye na Cap Vert, barimo Manzi Thierry, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Tuyisenge Jacques ntibakinnye umukino wa Bugesera kuri uyu wa Kane kubera ko bari bahawe akaruhuko, aho basanze bagenzi babo mu mwiherero nyuma y'umukino.

APR FC ikomeje kwitegura umukino wa Gormahia tariki 28 ugushyingo 2020 muri CAF Champions League, uzabera i kigali,  izakina undi mukino wa 10 wa gicuti mu mpera z’iki cyumweru, aho izahura na Musanze FC.

Umutoza Adil yashimangiye ko Jacques Tuyisenge azakina umukino wa Gormahia





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonsenga Jackson3 years ago
    Dukeneye Kobona Jacqwe Akina Muri Apr Fc Nkafana Ba Apr Fc Turifuza Ko Bamukurikirana Neza.
  • Niyonsenga Jackson3 years ago
    Abaganga Ba APR FC Bakurikirane Jacqwe Akabazo Yagize Azabe Amezeneza 28
  • Niyonsenga Jackson3 years ago
    Abaganga Ba APR FC Bakurikirane Jacqwe Akabazo Yagize.
  • Niyonsenga Jackson3 years ago
    Abaganga Ba APR FC Bakurikirane Jacqwe .





Inyarwanda BACKGROUND