RFL
Kigali

Ibimenyetso 6 bizakwereka uburyo udasanzwe kurusha abandi bose uzi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:20/11/2020 7:09
0


Ese wigeze utekereza ko udasanzwe? Ahari imico yawe ni yo iguha igisubizo mbere y’uko iyi nkuru igira icyo ikubwira. Ubwenge ntabwo bugerwa mu gitebo, bupimwa mu bundi buryo butandukanye. Burya ntugatekereze ko hari ukurenze kuko buri wese afite uburyo yihariye ariko wowe nyuma y’iyi nkuru uraba wabonye ko udasanzwe.



Nyuma yo kurebera hamwe ibi bintu bitandatu uraba umaze kumenya neza ko utandukanye n’abandi, uri umuhanga.

1.      Wishimira kurya

Ese ntabwo wari uzi ko hari ubwoko bw’ibyo kurya byakugira udasanzwe, ukaba uwa mbere mu bantu benshi muhura cyangwa muhorana. Dusubire inyuma mu byo bamwe bize, mwabonye ko hari amafunguro akomeza ariko hari n’amafunguro afasha mu buzima bwa buri munsi binyuze mu kanyamuneza atera. Aha turafata urugero rw’icyayi ndetse na Shokora. Aya mafunguro akenshi akorana n’ubwonko atera akanyamuneza, ibyishimo agatuma ugira ubuzima bwiza.

Dufatire ku bushakashatsi bwakozwe na Havard Health, bwagaragaje ko Shokora igira ingaruka nziza ku bwonko, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kurya Shokora bituma ubwonko bukora neza cyane (Shmerling 2017).

2.      Ukunda kwiganiriza wowe ubwawe

Ese ntabwo wigeze ugira akazi kenshi nyuma ugasanga urimo kwiganiriza wowe ubwawe kubera umunaniro? Ahari niba byarabayeho byashakaga kukwereka ko ufite ubwenge bwinshi. Inkuru yanditswe n’ikinayamakuru Medical Daily, igaragaza ko kwiganiriza wowe ubwawe, bishushanya ingano y’ubwenge ufite ndetse bikaba n’ikimenyetso cy’uko ubwonko bwawe buri kwegeranya ibyo buzakoresha. Nyuma y’ubwo busesenguzi uhite wumva ko hari isano rinini cyane hagati yo kwivugisha n’intsinzi.

3.      Abandi bagufata nk’umunebwe

Ese ukunda kuba wamara igihe kirekire uri gutekereza cyangwa uri kwibanda ku kintu kimwe ? Ese abantu bigeze bakwita umunebwe kubera ibyo? Niba koko byarabayeho, icyo ni ikimenyetso cy’uko usobanutse kandi ukeye kurusha undi wese.

Ikinyamakuru cyo mu Buhinde cyitwa The Indian Express, cyaranditse kiti ”Abo bantu bakunda gufata umwanya wabo batekereza bakaba bagira n’amatsiko ku kintu runaka ni abahanga cyane”. Nufata umwanya wicaye cyangwa uhagaze utekereza bishobora kuzabera abakwegereye imbarutso yo kukwita uko bashaka ariko bizaba bihabanye n’ukuri kandi ntacyo wakora ngo ubahagarike.

4.      Ukunda gukora mu ijoro

Ese ubwo watinyuka kwiyita igihunyira cy’ijoro? Ibi niba ari byo ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko uri umuhanga, ntusanzwe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakora mu gitondo kare kare cyane, bahorana akanyamuneza, kandi bishimangira itandukaniro riri hagati yo kugira umusaruro mwinshi wo mu ijoro, no kugira ubwenge dore ko umunyamakuru witwa Jeff Haden nawe yabicishije mu nkuru akabihamya (Haden 2019).

Iyo bigeze mu kuryama, ikintu cy’ingenzi cyane ni ugukora gahunda ubundi ukaryama igihe wifuza kandi gihagije buri joro. Hari ibyiza n’ibibi byo kuryama kare no gukanguka ukererewe.

5.      Ukunda ubuhanzi

Ese ukunda gushushanya, gusiga amarangi, kuririmba cyangwa gucuranga ? Gukunda ubuhanzi byonyine bizamura intera ubwonko bwawe bufite, kurenza undi wese. Ubushakashatsi bwa Lunke na Meier bwakozwe muri 2016, bwagaragaje ko ubuhanzi bwongera ingano y’ububiko bw’ubwonko bukagabanya n’umunaniro nyirabwo afite. Iteka uko urimo kwitoza gucuranga Piano cyangwa ikindi gicurangisho, igihe uri kuri TikTok n’ahandi, uba urimo kwifasha akenshi utanabizi.

6.      Ukunda gukwepa akazi bya hato na hato (kwinyabya)

Ese ukunda gutegereza mpaka urangije impapuro ziba ziguteretse imbere ? Aha igisubizo ni wowe ucyiha. Gukwepa akazi ugiye kwicara bitandukanye no gukwepa akazi ugiye kwiga ku buryo bushya uri bukoreshe cyangwa ugiye kwiha agahenge. Haden yasobanuye ibi avuga ko umuntu ukwepa akazi akenshi agira udushya twinshi n’iterambere kuko aba yabonye umwanya wo kudutekereza kurusha wa wundi ugahoramo ataruhuka. Kuzigama buri kimwe ngo uragikora urangije akazi ni ikosa rikomeye kuko bituma uta umutwe, bikagutera agahinda ntibiguhe n’umusaruro.

Inkomoko: Psych2go






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND