RFL
Kigali

Dore abahanzi bashyize hasi mikoro bakajya mu buyobozi mu karere u Rwanda ruherereyemo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/11/2020 14:09
0


Abahanzi b’ibyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba bashyize hasi umwuga w’ubuhanzi bakajya mu myanya y’ubuyobozi barimo Profesor Jay wabaye umudepite muri Tanzaniya ndetse na Hamis Mwinjuma wamamaye nka Mwana FA.



Ubuhanzi mu myaka yo hambere mu bihugu byinshi byo mu Karere bwarasuzugurwaga ku buryo ababukoraga bafatwaga nk’ababuze icyo bakora. Ubu rero amazi si ya yandi ibintu byarahindutse aho abaturage basigaye bizera abanyamuziki bakabahundagazaho amajwi mu matora dore ko baba bizeye ko bazabakorera ubuvugizi.

Hari igihe Jose Chameleone yigeze kuvuga ko abantu batewe ubwoba no kuba ashaka kujya mu buyobozi kuko bizatuma ahita areka umuziki. Yabasubije ko bidashoboka kuko umuziki kuri we ari ubuzima. Ati: ”Umuziki ni ubuzima bwanjye hari ibintu bibiri nitaho: Umuziki n’Ubuyobozi”.

Jose Chameleone yatanze urugero rwa Arnold Schwarzenegger wabaye Guverineri wa South California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ari umukinnyi wa filime. Aha rero yahise abwira abantu ko hari imyumvire itakigezweho abantu bakwiriye kwirinda y’uko umuntu atakora umuziki n’ibindi bintu. Chameleone yagiye atangaza kenshi ko ashaka kuziyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala ariko atareka umuziki kuko uri mu maraso ye.


Jose Chameleone azafatanya umuziki na politiki

Nubwo uyu agishakisha inzira hari abandi bafite izina rihambaye muri muzika biyemeje gushyira hasi mikoro y’ubwamamare bajya muri politiki ndetse umuziki wabo usa n’ugiye mu kiruhuko, abo ni nabo tugiye kureba muri iyi nkuru. 

Abahanzi bafite amazina bari kugerageza kwinjira muri politiki ariko abandi bo bamaze kwinjira mu muryango w’ubutegetsi ibintu bitari bimenyerewe mu myaka yo hambere. Muri Tanzania benshi mwamenye Professor Jay, muri Kenya muzi neza Jaguar. Tanzaniya ubu ni cyo gihugu kimaze kugira abahanzi benshi mu myanya ifata ibyemezo ndetse bamwe baniyemeza kureka umuziki bakigira mu buyobozi.


Joseph Haule wamamaye nka Professor Jay ni umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop yahagarariye agace ka Mikumi mu Nteko ishingamategeko. Ni umuhanzi watangiye umuziki mu 1994 aho icyo gihe yari mu itsinda rya Hard Blasters akaba yaramenyekanye mu ndirimbo ‘Chemsha Bongo’. Mu 2015 yagize amajwi 32,259 yinjira atyo muri politiki ahagararira intara ya Mikumi.

Charles Kanyi wamamaye nka Jaguar

Yatangiye umuziki mu 2004 mu ndirimbo yise ’Utaweza Kweli’ yari yatunganyirijwe n’inzu ifasha abahanzi ya Mandugu Digitali record label, nyuma mu 2005 yaje kujya muri ‘East Africa’s music powerhouse, ogopa deejays aho yakoreye indirimbo nyinshi ariko iyaje kumumenyekanisha muri Afurika ni ‘Kigeugeu’.


Mu 2017 yiyemeje kwinjira mu Nteko ishingamategeko ahagarariye intara ya Starehe aho yagize amajwi 52,132. Ni we muhanzi wabimburiye abandi kujya mu Nteko muri Kenya nk'uko amateka abigaragaza.

Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) na we ubu yarakamejeje arashaka intebe ya Perezida wa Uganda ariko ni umudepite utavuga rumwe na Museveni. Yatangiye umuziki mu 1999, indirimbo ye ya mbere ‘Akagoma’, Funtula na Sunda ni zo zamuzamuriye izina muri aka karere. Ni umuhanzi ukora injyana ya Reggae, Dancehall na Afrobeat. Ku ya 17 Nyakanga mu 2017 yinjiye mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ahagarariye agace ka Kyaddondo kari mu karere ka Wakiso.

Sabina Chege

Benshi ntabwo bamenye ko Sabina Wanjiru wabaye umukinnyi wa filime yitwa Rehema mu 1995 muri filime y’igiswahili yitwaga Tausi yatambukaga kuri KBC TV yaje kujya muri politiki. Yabaye umudepite ahagararira agace ka Murang’a yongeye gutorwa muri Kanama mu 2017 mu ishyaka rya Jubilee ubu anagize komite ishinzwe ubuzima mu Nteko ya Kenya.


Umujyanama wa Diamond Plutnumz Shaban Tale Tale uzwi nka Babu Tale umuhanzi Hamis Mwinjuma wamamaye nka Mwana FA ni bo bahanzi bari ku rutonde rushya rw’abaherutse kwinjira muri politiki vuba mu matora aheruka muri Tanzaniya. Babu Tale ahagarariye Morogoro naho Mwana ahagarariye agace ka Muheza. 

Babu Tale yiyamamaza yemereye abo mu gace ahagarariye ko nibamutora azateza imbere uburezi, umutekano no kubaka imihanda. Ubundi abayobozi bari ku butegetsi usanga bifashisha abahanzi mu bihe by’amatora ariko abahanzi nabo batangiye kubona ko bashobora kugira uruhare mu buyobozi bw’ibihugu byabo dore ko nubundi baba basanzwe bakunzwe n’abatari bake. 

Abahanzi twavuze hejuru n’ababashije kuba abadepite ndetse na Bobi wine uri guhatanira kuzaba perezida muri Uganda. Hari ibihugu twabonye abakinnyi batorerwa kubiyobora birimo Liberia ya George Weah rero reka tubihange amaso niba hari igihe kizagera tukabona umuhanzi mu ntebe ya Perezida icyo gihe ubuhanzi bwazagera ku yindi ntera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND