RFL
Kigali

Ethiopia: Umuyobozi wa OMS Tedros arashinjwa gushyigikira inyeshyamba zirwanya ingabo z’igihugu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/11/2020 14:44
0


Ethiopia irashinja umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr Tedros gushyigikira inyeshyamba za Tigray.



Igisirikare cya Ethiopia kirashinja umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus ko ashyigikiye kandi agerageza gushaka intwaro n’inkunga ku nyeshyamba za Tigray zirwanya ingabo z’igihugu.

Mu ijambo rye kuri televiziyo, umuyobozi mukuru w'ingabo, Jenerali Birhanu Jula yagize ati: "Uyu mugabo ni umwe mu bagize iryo tsinda kandi yagiye akora ibishoboka byose kugira ngo abashyigikire."

Umuvugizi wa OMS yavuze ko nta bisobanuro byahise bihabwa ku kirego cyashinjwaga Tedros, Umunyetiyopiya ukomoka muri Tigrayan wabaye minisitiri w’ubuzima mu cyahoze ari ihuriro rya guverinoma iyobowe na Tigray People Liberation Front (TPLF).

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND