RFL
Kigali

Bitege ibishya, impano ngiye kuyikuza: ‘Igisupusupu’ ugiye kugaragara muri filime ‘Inshinzi’ ikinamo Umuhire wemera ko ari umutinganyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/11/2020 11:08
0


Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi kandi nka Igisupusupu, yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba agiye kwagura impano ye yo gukina filime yiyumvisemo igihe kinini, ariko ntabone uburyo.



Umuhanzi Nsengiyumva ni umwe mu bakinnyi b’imena muri filime yitwa ‘Inshinzi’ itambuka kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa. Ni imwe muri filime nyarwanda zigezweho muri iki gihe ku bakoresha murandasi.

Irimo abakinnyi b’imena nka Irunga Rongin uzwi muri filime ‘Bamenya’, Uwimana Darlene [Ukina yitwa Kanyana], Ntsinzurugamba Richard, Ntaganzwa Mugunga David, Uwizeyimana Elessa Morgan [Ukina yitwa Teta] n’abandi b’intoranywa.

Nsengiyumva waryubatse nka Igisupusupu azagaragara mu gice (Season) cya mbere kuri iyi filime mu gace (Episode) ka munani gasohoka kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020.

Yabwiye INYARWANDA, ko igihe kigeze kugira ngo agaragaze impano ye mu gukina filime hejuru yo kuba ari umuririmbyi wagize indirimbo zabaye idarapo ry’umuziki we guhera mu mwaka ushize wa 2019.

Nsengiyumva avuga ko yakuze akunda gukina filime cyane, ariko ntiyabona amahirwe. Byatumye aba nyambere mu gutera inkunga umushinga wa filime w’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa The Boss Papa, abarizwamo.

Yagize ati “Ni impano nari nyimfite. Uretse ko nari narabuze uyagura. Ariko kubera Imana nabonye uyagura"

Uyu muhanzi yavuze ko abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, bakwitega isura nshya ye mu bakinnyi ba filime bo mu Rwanda. Avuga ko ari igihe cye cyo gukuza impano ye yo gukina filime.

Ati “Abantu bitege agashya! Urabona ko abenshi batari bamenyereye muri filime, impano urayibuka kugeza Imana ikaguhamagara ubundi ibyiza bikajya ku mugaragaro. Ni Nsengiyumva bazi uzwi nka Igisupusupu.”

Nsengiyumva yabwiye INYARWANDA, ko ageze kure imyiteguro yo gusohora indirimbo ye nshya, kuko bari mu mirimo ya nyuma. Abwira abafana be, ko bashonje bahishiwe. Ati “Bayitegereza iraryoshye rwose!".

Iyi filime ‘Inshinzi’ kandi izagaragaramo Umusore witwa Umuhire Hugue wiyemerera ko ari umutinganyi. Ndetse yagiye abihamya mu biganiro bitandukanye biboneka kuri Youtube yagiye agirana n’ibitangazamakuru.

Umuhire yabwiye INYARWANDA, ko yavutse ari umutinganyi, kandi ko umuryango we wamaze kubyakira. Ndetse ko karitsiye ya Gikondo yavukiyemo akanahakurira, batakimuninura kuko bazi neza amahitamo y’ubuzima bwe.

Ati “Ni ibintu navukanye. Ntabwo ari ibintu nihimbiye. Ni ukuvuga ubuse nakubwira gute. Muri sosiyete abenshi bambona nk’igitsinagore ndetse bamwe na bamwe banyibeshyaho. Ariko muri sosiyete nta kibazo bamfiteho.”

Akomeza ati “Sosiyete nyisanzuramo. Nko muri Gikondo aho nakuriye barabizi, abenshi muri karitsiye barabizi ko ari ibintu navukanye. Ntabwo ari ibintu nihimbiye.”

Uyu musore uvuga nk’umukobwa yabwiye INYARWANDA kandi ko ibyishimo biboneka mu mibonano mpuzabitsina hagati y’umukobwa n’umusore, ari nabyo nawe yumva iyo ari guhuza igitsina n’umusore mugenzi we, ati "Yego rwose murishima nta kibazo".

Ati “Kunyita ‘umutinganyi’ ntacyo bintwara ariko mba numva ari izina nyandagazi. No mu rugo barabyakiriye, ndetse no muri ‘famille’ barabizi.” 

Nawe yavuze ko gukina filime ari ubuzima yifuzaga kwisangamo, biba akurusho ubwo ikipe itegura iyi filime ‘Inshinzi’ yamwegeraga ikamusaba ko batangira gukorana.

Ati “Kuva cyera nashakaga gukina filime. Uwitwa Amandine yambonye kuri Youtube abona ko ndi umwana ucecetse ariko ntiyari azi ko ndi ‘inshinzi’ niko navuga, aramvugisha ambaza niba nashobora gukina filime mubwira ko ari inzozi zanjye.”

Umuhire yavuze ko azakora uko ashoboye muri iyi filime, kugira ngo agaragaze ko gukina filime ari impano yiyumvisemo igihe kinini

‘Inshinzi’ ni filime y’uruhererekane ishingiye ahanini ku bakobwa babiri barimo Teta na Kanyana bagizwe imfubyi kuri nyina n’umugabo wari washatse nyina bwa kabiri. Teta akurana umujinya akihorera ku bagabo bikabije, barimo abo yiba ndetse abandi akabica.

Umuhanzi Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu azagaragara mu gace ka munani (Season) k’iyi filime kazasohoka, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020.

Muri aka agace, Nsengiyumva aba ari umushoramari ukorana na Irunga Rongin ukina yitwa Mustafa wabaye inziramakosa ya Teta kandi yari avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashaka umwana we yabuze.

Iyi filime iri kuri shene ya Youtube yitwa Boss Papa. Ni filime yanditswe na Robin Films wanditse irimo 'Mazane'. Igice (Season) cya mbere cy’iyi filime kizaba gifite uduce 10 (Episode), dusohoka mu bihe bitandukanye.

Agace ka mbere k’iyi filime gafite iminota 14 n’amasegonda 49’, kumvikanamo indirimbo y’umuhanzi Alain Mukuralinda uzwi nka Alain Muku. Igeze kuri ‘season’ ya Mbere ku gace ka karindwi.

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Nick Dimpoz wamamaye cyane muri City Maid, ari mu bantu batanze ibitekerezo ku gice cya mbere, aho yashimye ubutumwa bukubiye muri iyi filime, indirimbo nziza ya Alain Muku yumvikanamo, abakinnyi b’abahanga bagaragaramo n’amashusho meza.

Umuhanzi Nsengiyumva [Igisupusupu] yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo agaragaze impano ye mu gukina filime yakuranye

Umukobwa witwa Uwimana Darlene; akina muri filime 'Inshinzi' yitwa 'Kanyana'

Umuhire Hugues usanzwe ari umutinganyi agaragara nk'umukobwa, avuga ko benshi bajya bamwibeshyaho


Uyu mukobwa akina muri filime 'Inshinzi' yitwa Ma Fille

Umukinnyi w'imena muri filime 'Inshinzi' witwa Teta; amazina ye nyakuri ni Uwizeyimana Morgan

Filime 'Inshinzi' yahurijwemo abakinnyi barimo na Irunga Rongin uzwi cyane muri filime 'Bamenya'

'Igisupusupu' azagaragara mu gace ka filime gashya gasohoka kuri uyu wa Gatanu

KANDA HANO UREBE AGACE KA KARINDWI KA FILIME 'INSHINZI' NSENGIYUMVA AZAGARAGARAMO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND