RFL
Kigali

Kapiteni w'Amavubi yakoze impanuka ikomeye y'imodoka Imana ikinga ukuboko - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/11/2020 9:32
3


Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yakoze impanuka ikomeye y'imodoka ubwo yari avuye gusura umuryango we mu karere ka Bugesera, ariko Imana ikinga ukuboko ararusimbuka.



Amakuru agera ku InyaRwanda.com avuga ko iyi mpanuka yabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, ubwo imodoka Haruna yari atwaye yinjiye mu modoka nini y'ikamyo, ariko agerageza kwirwanaho nk'uwari utwaye ntiyinjiramo yose, bituma we n'abo bari kumwe barokoka. Muri iyo modoka yakoze impanuka Haruna yari kumwe n'umugore we.


Imodoka yari itwaye Haruna n'umuryango we yangiritse cyane

Si ubwa mbere i Nyamata habereye impanuka y'abakinnyi kuko n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na AS Kigali, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, nawe yahakoreye impanuka ikomeye y'imodoka ariko Imana ikinga akaboko.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y'amasaha make u Rwanda ruguye miswi na Cape Vert 0-0 i Kigali, mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2022.

Nubwo imodoka yangiritse bikabije cyane, Haruna Niyonzima n'abo bari kumwe mu modoka bose ni bazima. 

Nyuma y'imikino y'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima aritegura gusubira muri Yanga Africans yo muri Tanzania akinira.


Imodoka yari itwaye Haruna yagonganye n'iyi kamyo

Haruna Niyonzima n'umugore we basimbutse urupfu mu mpanuka y'imodoka bakoze kuri uyu wa 3






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsanzubuhoro pascal3 years ago
    Allah yakoze kumurinda
  • mbarushimana jnd mour3 years ago
    ihanganepee.bibh
  • firip mentona ndanyuzwe3 years ago
    yooo! birashimishije cyanepe





Inyarwanda BACKGROUND