Guhinduka ababyeyi buri gihe ni ibintu biba ari byiza cyane ku mpande zombi gusa nanone iyo umuntu wa gatatu aje mu mubano wanyu usanga bisaba ko yitabwaho cyane ari naho hazamo kutumvikana.
Gérard Bonnet, umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu, abona
ko "ukuza k'umwana ari ikizamini ku bashakanye". Uyu munyamuryango mushya arasabwa
kwitabwaho buri gihe, ariko iyo umwana amaze kuvuka, nyina yisanga afite
ibibazo byinshi asabwa kwita ku mwana no kwita ku mugabo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umugore ahatirwa gufata inshingano nyinshi icyarimwe zirimo kumenya urugo,
nyina w'umuryango, 'Chef', umurezi, umukozi no kuba umugore. N'ubwo bigaragara ko
adatsindwa, umugore aracyari umuntu ushobora kumenya ibihe bye by'intege nke.
Kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru ababyeyi b’abagore
bahorana umunaniro ukabije, ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru Le magazine
today bwafashe abagore 7,000. Mu babajijwe, 46% bavuze ko abagabo babo ari bo
soko nyamukuru yo guhangayika kwabo kuruta abana.
Byongeye kandi, 20% by'abagore basobanuye ko guhangayika
kwabo ahanini biterwa n’uko abagabo babo
batabafasha buri munsi. Nanone, 75% by'ababajijwe bagaragaje ko basabwa gukora
imirimo yo kurera ndetse n’iyo mu rugo bigatuma bababirwa cyane. Umwe mu bitabiriye
ubushakashatsi yagize ati:“Iyo mbonye umugabo wanjye atashye ndananirwa cyane mu
mutima no ku mubiri.” Ati: “Inshuro nyinshi numva meze nk’umuntu uri wenyine mu
rugo.
Kugira ngo abashakanye barambane, mbere ya byose, imirimo
igomba kugabanwa neza hagati y'abafatanyabikorwa bombi. Mu by'ukuri, iyo umugabo n’umugore
biyemeje kurera umwana neza, umubano w’abashakanye
uba mwiza. Byongeye kandi, kugabana imirimo yo mu rugo bifasha koroshya
umutwaro no kwemerera buri wese kwishimira ibihe byiza ku mibereho ye.
Src: Santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO