RFL
Kigali

Barack Obama yakoze urutonde rw’indirimbo 20 yakunze cyane mu myaka 8 yamaze ari Perezida wa Amerika

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/11/2020 15:03
0


Ni gacye cyane umunyapolitiki yisanga akunda umuziki cyane, ariko Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bantu bakundwa cyane ku isi kubera ibikorwa bye yerekana muri rubanda no kwerekana ko akunda ikiremwamuntu cyane no guharanira amahoro.



Barack Obama, umwe mu bakunzi ba muzika akanabigaragariza cyane, abakunda gutangariza ku mbuga nkoranyambaga ze indirimbo akunda, aho agenda akora intonde z’indirimbo akunda cyane. Ntabwo ari ibanga ko Barack Obama ari umufana w’umuziki ukomeye. Ku rutonde rwe twavuga ko ari ngarukamwaka abenshi barazishima cyane.

Mu mwaka wa 2019, Obama yatangaje indirimbo 44 akunda kumva n’umugore we, Michelle Obama. Icyo gihe Obama asohora urwo rutonde yaragize ati: "Mu mpeshyi irangiye, dore icyitegererezo cy’ibyo njye na Michelle twagiye twumva zimwe n'ishya (indirimbo), zimwe n’iza cyera, zimwe zirihuse, zimwe zigenda buhoro. Nizere ko mubyishimiye”. Kanda HANO urebe ubutumwa yanditse icyo gihe.


Uyu mwaka wa 2020, Barack Obama yongeye kwerekana urutonde rw’indirimbo 20 z’ibihe byose yakunze kuva yaba Perezida wa Amerika mu 2009 kugeza asoje manda ze ebyiri mu 2017. Uru rutonde ahanini harimo abahanzi b’ibyamamare ku isi, nka; "Jay Z, Beyonce, Frank Sinatra n’abandi. Kanda HANO urebe ubutumwa yanditse.


Barack Obama, yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umunyapolitiki w'ikitegererezo ku isi wumva ko abatuye isi babaho mu mahoro n’umudengezo nta ntugunda.


Obama n'umugore we Michelle, bakunda umuziki


Obama ni inshuti y'abahanzi b'ibyamamare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND