RFL
Kigali

Umuhanzi Marioo yaciye impaka zibazwa hagati ya Alikiba na Diamond umwami wa Bongo Flava

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/11/2020 12:14
0


Marioo umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzaniya yagiye kuri Instagram ye yandika ko Aslay ari we afata nk’umwami w'umuziki wa Tanzania (Bongo Flava) ndetse bidakwiriye kugibwaho impaka ku bajya biyita abami hagati ya Diamond na Alikiba.



Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Marioo yanditse ati: ”Birashoboka ko sosiyete yakubaha ariko njye ntekereza ko Aslay urenze kure Alikiba na Diamond kuko ni wowe mwami wa Bongo Flava”.

Aslay na Marioo

Umuhanzi Marioo yongeyeho ko azi neza cyane ko abantu bategereza gushimira umuntu ari uko yapfuye rero asanga bikwiriye gushimira abahanzi b’abanyabigwi bakiriho. Umuhanzi Aslay ni umwe mu bahanzi bakoze umuziki wa Bongo Flava bakiri bato mu mateka ya Tanzaniya barimo Mr Blue, Young Dee, Dogo Janja na Young Killer.

Marioo wavuze ko Aslay ari we mwami wa Bongo Flava ni umuhanzi w’icyamamare ukora indirimbo zikundwa cyane ndetse zikanarebwa ndetse akora indirimbo zikamara ibyumweru byinsi ziri ku isonga mu bitangazamakuru bya Tanzania. Marioo mu 2017 yakoze indirimbo 'Dar Kugumu' ikundwa muri Tanzania hose. Ubu afite indirimbo zirenga 35 yakoze ziri mu njyana zitandukanye.

Marioo yemera cyane Aslay

Aslay Isihaka Nassoro ufatwa nk’umwami wa Bongo Flava mu mboni za Marioo, yamenyekanye mu 2011 ubwo yari mu biganza bya Mukubwa Fella. Mu 2019 Aslay yabarirwaga umutungo wa $150,000 (miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda). Uyu musore wamamaye akiri muto mu 2011 yagendaga mu modoka ya BMW ifite agaciro ka $35,000 yari yaratuje Nyina umubyara mu nzu y’akataraboneka ku myaka 17. 

Birashoboka ko ibyo bigwi byose ariyo ntandaro yo kuba Marioo amwita umwami wa Bongo Flava kuko yamamaye akiri muto. Mu 2019 kubasha kumvisha Dogo Aslay ko agomba kuza kukuririmbira mu gitaramo nibura ntiyajyaga munsi ya $10,000 (miliyoni 10 z’amanyarwanda).


Aslay yujuje inzu ihenze mu 2011 ubwo ba Diamond barimo bashakisha aho bamenera

Urubuga rwitwa WHOWNSKENYA.COM rugaragaza ayo yinjiza

Ukwezi

Ingano y’ayo yinjizaga

Mutarama 2019

$ 3.77K

Ukuboza 2018

$ 3.7K

Ugushyingo 2018

$ 4.84K

Ukwakira 2018

$ 4.93K

Nzeri 2018

$ 4.36K

Kanama 2018

$ 4.2K

Nyakanga 2018

$ 4.48K

Kamena 2018

$ 3.3K

Gicurasi 2018

$ 3.57K

Mata 2018

$ 5.23K

Werurwe 2018

$ 4.47K

Gashyantare 2018

$ 4.95K

Mutarama 2018

$ 5.43K

Ukuboza 2017

$ 4.43K

Ugushyingo 2017

$ 6.7K

Ukwakira 2017

$ 6.95K

Kanama 2017

$ 2.24K

May 2017

$ 2.65K

April 2017

$ 817

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND