RFL
Kigali

Imvano y’urwango rwa Muyoboke na Pius: Basabwe kururenga bakagarura mu muziki Charly&Nina-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2020 23:05
1


Imyaka ibiri n’amezi icyenda irashize itsinda rya Charly&Nina rishyize akadomo ku masezerano y’imikoranire na kompanyi ya Decent Entertainment iharagarariwe na Muyoboke Alex, kugira ngo ubwabo bakurikirane ibijyanye na muzika yabo nk’uko babitangaje mu itangazo bageneye itangazamukuru, ku wa 20 Gashyantare 2018.



Iri itsinda ry’abakobwa ryabwiye murabeho Muyoboke Alex hashize imyaka itanu yagura ibikorwa byabo by’umuziki; mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bihugu byo ku migabane itandukanye yo ku Isi, aho bataramiye bahakorera byinshi.

Ni imyaka itanu yasize ibikorwa by’indashyikirwa kuri iri tsinda. Muyoboke yabafashije gukora indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Ndetse yabahuje n’abahanzi bakomeye, baramutswa n’abayobozi bakomeye, hamwe banapfumbatishwa amafaranga-Umutima wabo uranezerwa.

Indirimbo zabo zirimo ‘Indoro’ bakoranye na Big Farious, ‘Owoma’ bakoranye na Geosteady wo muri Uganda n’izindi zakunzwe na benshi ndetse aba bahanzikazi bahoraga mu bitangazamakuru ubutitsa!

Gusezera kuri Muyoboke byatunguye benshi ndetse nawe yumvikanye kenshi mu itangazamakuru avuga ko atari abyiteze, kuko yari mu minsi yo kwitegura kongera igihe cy’amasezerano bari bafitanye kuko aya mbere yari yararangiye.

Muyoboke na Charly&Nina batandukanye abakuye ku ndirimbo ‘Ngwino’ bari bafite abagejeje kuri ‘Try Me’, aho bari bamaze gukora indirimbo 20 zaherekejwe na Album bise ‘Imbaraga’ bamurikiye muri Camp Kigali, bagakurikirwa ingofero.

Filime mbarankuru yerekaniwe muri iki gitaramo cyo ku wa 01 Ukuboza 2017, yagaragaje ko Charly yatangiye umuziki mu 2010 afasha abahanzi nka Kitoko, Alpha Rwirangira, Miss Jojo n’abandi.

Ni mu gihe Nina we yatangiye muzika mu 2009 aririmba muri za Hotel, aho yasubiragamo indirimbo z’abandi bahanzi. Bombi bahuje imbaraga mu 2014, biyemeza kubaka itsinda rikomeye kandi rikora mu buryo bufite intego.

Rubakubaza Rickie [Dj Pius] yatandukanyije Muyoboke Alex na Charly&Nina

Ibaruwa itsinda rya Charly&Nina ryasohoye ku wa 20 Gashyantare 2020, isezera kuri Muyoboke Alex yanditswe na Dj Pius nk’uko amakuru agera kuri INYARWANDA abihamya.

Muyoboke Alex yabonye iyi baruwa ari kumwe na Dj Pius ariko ntiyamenya ko ari we wagize uruhare rukomeye kugira ngo aba bakobwa bafate umwanzuro wo kumusezeraho nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakorana.

Nyuma yaje kumenya ko ari Dj Pius, urwango rutangira ubwo. Ku wa 20 Nzeri 2020, mu mashusho afitwe na INYARWANDA TV, mu ikipe nshya Charly&Nina berekanye izajya ibafasha mu bikorwa bya muzika, harimo na Dj Pius.

Si rimwe si kabiri, Muyoboke Alex yabwiye ibitangazamakuru ko Dj Pius ari ‘umugambanyi’, kuko ari we watumye atandukana n’itsinda rya Charly&Nina, yari yitezeho gukomeza gufasha mu iterambere ryabo.

Urwango afitanye na Dj Pius rwakomeje gukura kugeza ubwo muri Nyakanga 2020, yabwiye Dj Pius kureka kuririmba ahubwo agakomeza umwuga wo kuvanga imiziki.

Muyoboke yabivuze ahereye ku ndirimbo ‘Ubushyuhe’, ashimangira ko Pius yagize igitekerezo cyo kuyikora ahereye ku magambo yavuzwe n’umukecuru-Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Isibo TV.

Muyoboke kandi yavuze ko Dj Pius ntacyo yafashije Amalon mu gihe amaze bakorana, ahubwo ko ahora amwifotorezaho. Yavuze ibi nyuma y’uko Dj Pius yanditse kuri Twitter, avuga ko abajyanama b’abahanzi bahora bifotoreza ku bahanzi, aho kugira ngo babafashe kwiteza imbere.

Muri Nyakanga 2020, Dj Pius yabwiye KT Press, ko adateze gusaba imbabazi Muyoboke Alex, kuko ari we wamugiriye inama yo gutangira umuziki nk’umuhanzi wigenga nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya Two 4real yabarizwagamo.

Uyu muhanzi yavuze ko Muyoboke amugirira ishyari biturutse ku kuba yaratandukanye na Charly&Nina. Ati “Ntabwo yemerewe kugenda aninura umuziki wanjye, kandi ari we wa mbere wambwiye kujya muri studio nyuma y’isenyuka rya Two 4real. Ikibazo gihari ni uko ajya atekereza ko nagize uruhare mu gutandukana kwe na Charly&Nina.”

Itsinda rya 4real ryatandukanye mu mwaka wa 2016. Pius akomeza umuziki we, ndetse hari amakuru avuga ko Muyoboke yamufashije gukora indirimbo zirimo ‘Agatako’ yakoranye na Chameleon n’izindi.

Pius na Muyoboke babaye inshuti igihe kinini, ariko mu mwaka wa 2018 umubano wabo wajemo agatotsi, nyuma y’uko Muyoboke atandukanye na Charly&Nina.

Dj Pius avuga ko yakomeje kuba hafi ya Charly&Nina kuko ari inshuti basangiye indangururamajwi, kandi ko umubano we na Muyoboke utari gukoma mu nkokora gukomeza gukorana kwe na Charly&Nina.

Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Charly & Nina ntibyadukundira kuko batitabye telefone ndetse n'ubutumwa bugufi twandikiye Nina ntiyabusubije. Iyo batwitaba twari kubabaza niba koko ibaruwa yabo isezera kuri Muyoboke yaranditswe na Dj Pius ndetse niba koko ariwe wanabagiriye inama yo gutandukana na Muyoboke Alex.

INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko ubushuti bwa Pius na Muyoboke bwanazambijwe n’amafaranga menshi Pius yahawe na Muyoboke, ngo ayishyure umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wari kuririmba mu gitaramo Charly&Nina bamurikiyemo Album yabo, ntayamuhe bigatuma uyu muhanzikazi ajya ku rubyiniro atinze abanza no kwishyuza.

Ibi ni nabyo byatumye Juliana Kanyomozi aririmba muri iki gitaramo atinzeho gato, ndetse akifashisha CD akaririmba mu buryo bwa ‘Playback’, bikarakaza benshi ariko mu minota ya nyuma bakanyurwa bitewe n’ubuhanga bw’uyu muhanzikazi uri kugorora ijwi.

Muyoboke Alex na Dj Pius basabwe kurenga ibibatanya ahubwo bagafatanyiriza hamwe mu kugarura mu kibuga cy'umuziki Charly&Nina, kuko bakumbuwe

Ku wa 16 Ugushyingo 2020, Muyoboke Alex yabwiye itangazamakuru, ko imyaka 15 amaze mu muziki yagiye acibwa intege na benshi mu bantu bari bahafi ye, ndetse ko yagiye afata icyemezo cyo gusezera umuziki ariko akongera akisubiraho ku cyemezo yabaga yafashe.

We avuga ko atiteguye kuvuga byinshi yagiye ahura nabyo mu rugendo rwe rw’umuziki, ariko ko hari igihe kizagera kwihangana bikamunanira.

Muyoboke avuga ko iki ari igihe cy’uko abafite aho bahuriye n’umuziki barenga amatiku, ahubwo bakubaka nk’uko Rudeboy yabivuze mu kiganiro yahaye B&B Fm mu cyumweru gishize.

Muyoboke Alex na Dj Pius basabwe kuzibukira urwango bafitanye:

Mc Nario Umunyamakuru wa Flash FM wari umusangiza w’amagambo mu muhango wo ku wa 16 Ugushyingo 2020, Muyoboke yerekaniyemo umuhanzi mushya agiye gufasha, yavuze ko hari benshi mu bahanzi adaheruka barimo umuraperi Danny Nanone ariko ko ajya yumva ko ageze kure Album ye nshya.

Avuga ko Muyoboke yashyigikiye iterambere ry’umuziki wa Charly&Nina ariko ko ubu batakigaragara mu kibuga cy’umuziki bitewe n’urwango Muyoboke Alex afitanye na Dj Pius rumaze igihe kinini, kandi bagashyize hamwe bakagarura aba bakobwa mu muziki.

Ati “Muyoboke uri inshuti na Pius, uzicarane na Pius mukemure iki kibazo bagaruke ku rubyiniro…David Bayingana, vugana na Pius, uvugane na Masamba, uvugane na Tom Close mwicarane nk’abagabo.”

Akomeza ati “Dukeneye abahanzikazi basohokera igihugu cyacu ku rwego rw’Igihugu. Ubuse mwishimiye aho Charly&Nina bari? Ntabwo bantumye ni ukuri kw’Imana!".

Nario yabwiye Muyoboke na Pius ko bafite imbaraga zo kugarura mu kibuga Charly&Nina bakongera kuvugwa, kandi ko babikora bafatanyije na David Bayingana ndetse na Masamba Intore.

Ati “Ibyo mupfa mugende mubipfe ukwanyu. Ariko ku bw’umuziki mumbarire mukorere hamwe. Ni ukuri dukeneye Charly&Nina. Butera Knowless yagarutse ubu ngubu yabarenze. Ni inshuti zanjye, ariko Butera Knowless agarutse neza.”

Nario anavuga ko igihe kigeze kugira ngo hubakwe inzu igaragaza abahanzi mu ngeri zitandukanye batakiriho, ku buryo bizorohera buri wese gusobanukirwa urugendo rw’umuziki w’u Rwanda.

Nyuma yo gutandukana na Charly&Nina, Muyoboke Alex abinyujije muri Decent Entertainment ku wa 18 Kanama 2020, yasinyishije Allioni Buzindu, umwe mu bakobwa bazwi mu njyana ya Afrobeat na Dancehall mu Rwanda.

Imyaka ibiri ishize bombi bakorana, nta musaruro ugaragara wavuyemo. Ndetse hari amakuru avuga ko bazasesa amasezerano, nyuma y’uko Muyoboke Alex asinyishije Chris Hat nk’umuhanzi mushya agiye gufasha.

Shene ya Youtube ya Charly&Nina iriho indirimbo 11, iheruka yitwa ‘Ibirenze ibi’ imaze amezi umunani isohotse, aho imaze kumvwa n’abantu ibihumbi 84.

Mu myaka ibiri bamaze bikorana, havuzwe byinshi birimo gutandukana ariko bombi barabihakana. Baririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, ndetse umwaka ushize bakoze ibikorwa byo kuganira n’abanyeshuri b’abakobwa mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda.

Umuhate wa INYARWANDA wo kuvugana na Charly&Nina kuri iki kibazo ntacyo wagezeho!

Charly&Nina mu 2017 bamuritse Album bise 'Imbaraga' basezera kuri Muyoboke bamaze imyaka itanu bakorana


Iyi baruwa y'isezera rya Charly&Nina, bivugwa ko yanditswe na Dj Pius, iba imbarutso y'urwango rwe na Muyoboke Alex kugeza n'ubu

KANDA HANO: MC NARIO YASABYE MUYOBOKE NA PIUS KUNGA UBUMWE BAKAGARURA MU KIBUGA CHARLY&NINA

MU MEZI UMUNANI ASHIZE CHARLY&NINA BASOHOYE INDIRIMBO 'IBIRENZE IBI'

VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sano3 years ago
    Ariko muyonoke agomba kuba ari ikibazo! Nguwo rurashyiditse na Oda Pacy, yshanye na Chrly na nina , yashanye na Tom Close, Tom close yagiriye inama uriya muhungu muyoboke yasinyishije ati muzasinyire imbere ya noteri,... umenya abanyunyuza bagacyura umunyu. Ese yagiye yiririmbira aho kurya ibyabandi?





Inyarwanda BACKGROUND