RFL
Kigali

Rutsiro: Icyerekezo cya V Fierte muri muzika nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Ndabazimya’ – YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/11/2020 7:41
0


“Rutsiro ihagarariwe n’umuhanzi umwe. Rutsiro muri muzika ninjye njyenyine uyisangamo. Kubera uburyo bitugora kuhakorera umuziki, tugiye kujya tureba n’ahandi”. Ayo ni amagambo yatangajwe n'umuhanzi V Fierte umwe mu basore bemeza ko ari impirimbanyi y’umuziki wa Rutsiro nyuma yo gusohora iyo yise ‘Ndabazimya’.



Itangishaka Valeur [V Fierte] uri kuzamuka neza mu njyana ya Hip Hop muri Rutsiro aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Ndabazimya’ irimo ubutumwa bwibasira abakoresha ibishegu n’izindi mvugo z’ubu, ahamya ko bakwiriye  kubivamo bagakora umuziki unogeye buri wese ngo n’umuntu ukuze yafatira umwanya akawumva aho gukora umuziki udafite aho ushingiye, ahubwo wuzuye imizimizo ibusanye n'umuco Nyarwanda. Yagize ati

” Umuziki wacu uzagenda ukendera cyane nitudafata umwanya ngo dushishikarize bariya bahanzi kwirengagiza ibyo kubagira iby’amamare ahubwo bakita ku bihangano buri umwe wese yakumva kandi bikaba bishingiye ku muco wacu nk’Abanyarwanda”. Uyu musore yahise akomoza ku ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ngo ‘Ndabazimya', agira ati

Iriya ndirimbo nayikoze ngamije guhagarika ikoreshwa ry’imvugo ziganisha ku mibonano mpuzabitsina, iz’uburara n’izindi z’inzanduka abenshi mu rubyiruko baharara rimwe na rimwe batanazi iyo biva n’iyo bijya”. Aganira n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com, V Fierte yavuze ko mu by’ukuri atifuza guhangana n’abakoresha izi mvugo ahubwo yashakaga kwibutsa urungano ko atari byiza kuzishoramo.

Uyu muhanzi umaze gusohora indirimbo zitandukanye zirimo: Sinjya mbyitaho, Bigire ibanga yafatanyije na El Kennedy, Byarahindutse yakoranye na Ello n’izindi zitandukanye, yavuze ko gukorera umuziki mu karere ka Rutsiro bimugora cyane, avuga ko yifuza kuhava akajya akorera umuziki we mu karere ka Rubavu no muri Kigali.

Ati” Muri Rutsiro ntabwo haratera imbere muri muzika ndetse sinatinya no guhamya ko nta nzu zitunganya umuziki zihaba, n'izihari ntizisobanutse. Nka V Fierte rero ndashaka kujya njya gukorera ahandi nkava muri aka karere kuko ntabwo nagera ku rwego nifuza ndi gukorera aha muri aka karere”.

Uyu musore ugaragaza ubushake bwinshi mu kuzamura urwego rw’umuziki we , yasabye abaturage bo mu karere ka Rutsiro n’abakunzi b’umuziki we muri rusange kumushyigikira, asaba n’itangazamakuru kutajya ryirengagiza n’abatarazamuka mu rwego rwo kubafasha gukunda impano zabo no kuzikuza muri rubanda.

UMVA HANO 'NDABAZIMYA' YA V FIERTE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND