RFL
Kigali

Umucyo Community Radio urakangurira abanyamadini gushishikariza abayoboke babo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/11/2020 19:55
0


Umucyo Community Radio, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga watewe inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yateguye amahugurwa y’abayobozi 60 b’imiryango ishingiye ku myemerere, bakangurirwa gushishikariza abayoboke babo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.



Aya mahugurwa y'abayobozi b'imiryango ishingiye ku myemerere yari agamije kureba uruhare rwabo mu kuzamura imyumvire y’abayoboke bayo ku kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 hubahirizwa amabwiriza yashyizweho n’inzego za Leta zibifitiye ububasha bikanahuzwa n’ibyanditse byera.

Muri aya mahugurwa yabereye ku cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umuyobozi wa Radiyo Umucyo, Nyirahavugimana Cecile yavuze ko kuba baratekereje guhuriza hamwe aba bakozi b’Imana ari uko n’ubundi usanga ari bamwe mu bahura n’abantu benshi kandi rimwe na rimwe icyo bavuze kikanumvwa.


Mu magambo ye bwite yagize ati, “Abayobozi b’Imiryango ishingiye ku myemerere bagiye bagira uruhare muri gahunda zitandukanye kandi zagiye zitanga umusaruro, natwe rero nka Radio ya Gikristo twahisemo kubahuriza hamwe kugira ngo basobanurirwe ibijyanye n’iki cyorezo cyugarije isi kitanaretse n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda kugira ngo bumve ko kugira ngo kizarangire bakwiye gukomeza
kubigiramo uruhare ariko bitanagiye kure y’ijambo ry’Imana bigisha umunsi ku munsi.”


Uretse kuba aba Bayobozi basobanurirwa ibijyanye na Covid-19 ndetse no kubihuza n’ibyanditswe byera banaganirijwe ko kugira ngo ingamba zashyizweho zitange umusaruro ari uko abayoboke b’iyi miryango bakwiye kumva ko ari inshingano za buri wese ku kwirinda iki cyorezo. Umucyo Community Radiyo, ni Radiyo ya Gikristo, igamije ivugabutumwa ry’Ubwami bw’Imana. Ni Radiyo kandi igira ibiganiro bitandukanye nk’uko inshingano nkuru z’Itangazamakuru zibivuga. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND