Mu gihe abantu bamara imyaka myinshi bagerageza gushaka urukundo, Yori Tolochko yibwira ko yabonye isaro ridasanzwe, Uyu ni Margo, igipupe yifashisha mu gukora imibonano mpuzabitsina bakundanye amezi hafi 8 birangira umugabo agisabye ko bakora ubukwe.
Mu buzima busanzwe, icyifuzo cyo gushyingirwa ni ikintu cy’ingenzi gitera kwishima bidasanzwe, gushyingirwa byerekana impinduka mu buzima bw’abakundana, aha rero wakwibaza icyo uyu mugabo Yori Tolochko wo muri kazakahstani yari agambiriye.
Yori Tolochko akunda kwerekana amafoto ari kumwe n’inshuti ye y'igipupe, Margo ariko kandi akavuga ibyo yahuye na byo mu rukundo rwe na Margo, ati ”Margo nta kintu
yakwikorera byose ninjye bireba, kumwambika, kumugendesha ndetse nta n'ubwo azi
guteka”. Akomeza avuga ko hari n’ubwo igipupe cye kimutuka ariko ngo umutima wacyo
wuzuye ubwuzu.
Uyu mugabo ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga avuga ko
itariki y’ubukwe bwe n'igipupe itaramenyekana ariko ko atazatinda kuyitangaza
Aha wakwibaza impamvu abagabo bamwe na bamwe bakunda
guhitamo gukora imibonano mpuzabitsina n’ibipupe. Nathalie Parein, impuguke mu
by'imitekerereze n’imyororokere avuga ko ahanini abagabo nk'aba, baba bahunga
amakimbirane akunda kuba hagati y’abashakanye.
Src: New York Post
TANGA IGITECYEREZO