RFL
Kigali

Sugira ntari mu bakinnyi 11 b'Amavubi babanzamo ku mukino wa Cap-Vert

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/11/2020 11:56
0


Mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda rwakire Cap Vert mu mukino wa kane mu itsinda mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN 2021, umutoza Mashami Vincent amaze gushyira hanze abakinnyi 11 babanza mu kibuga batarimo rutahizamu Sugira Ernest.



Nta mpinduka Mashami yakoze ku ikipe yatangiye mu kibuga ku mukino aya makipe aheruka kunganyamo 0-0, i Praia muri Cap Vert. 

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga, Kwizera Olivier aratangira mu izamu, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul mu mutima w'ubwugarizi, mu gihe Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bazakina ku mpande inyuma.

Mu kibuga hagati harakina Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad mu gihe Niyonzima Haruna aza gukina imbere yabo gato, hafi ya Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie baza kuba bahiga ibitego.

Mu izamu: Kwizera Olivier

Mu Bwugarizi: Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel na Omborenga Fitina

Mu Kibuga hagati: Haruna Niyonzima, Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick na Bizimana

Mu Busatirizi: Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie

Rutahizamu sugira Ernest uherutse kwitabazwa n'umutoza Mashami Vincent, arabanza ku ntebe y'abasimbura ntabwo ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga.

Umukino w'u Rwanda na Cap-Vert uratangira  saa Cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022.

Muri iri tsinda rya F riyobowe na Cameroun, u Rwanda ni urwa nyuma n’inota rimwe mu gihe Cap-Vert ifite amanota atatu.

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanza mu kibuga ku mukino wa Cap Vert

Sugira ni umwe mu bakinnyi bakunda guheka ikipe y'igihugu mu marushanwa atandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND