RFL
Kigali

Yasabwe na Beyonce ko bakorana indirimbo! Ibyo utari uzi ku buzima bwa Yemi Alade wiyise Mama Africa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/11/2020 13:22
1


Umuhanzikazi Yemi Alade ukomoka mu gihugu cya Nigeria, wamamaye mu bihugu bitandukanye bitewe n’ibihangano bye, ni umwe mu bahanzikazi bayoboye umuziki ku mugabane w’Africa. Hari byinshi byamuranze mbere ndetse na nyuma y'uko aba icyirangirire.



Yemi Alade yiyise Mama Africa abitewe n'uko akunda cyane umugabane we by'umwihariko akaba akunda umuco w'abanyafurika muri rusange, uzabibonera mu mashusho y’indirimbo ze, mu myambarire ye ndetse no mu mibyinire ye.

Yamenyekanye mu ruhando rwa muzika ku isi hose mu mwaka wa 2013 ubwo yasoharaga indirimbo ye yise Johnny. Uyu mukobwa guhera ubwo yahise yigarurira imitima ya benshi, buri ndirimbo yasohoraga yarakundwaga ari nabyo byatumye ajya ku rutonde rw'abahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa.

Mu ndirimbo zatumye amenyekana harimo nk'iyavuzwe hejuru yitwa 'Johnny' yasohoye mu mwaka wa 2014, 'Africa' yakoranye na Sauti Sol yasohoye mu mwaka wa 2016, 'Bum Bum' yasohoye mu mwaka wa 2017 ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.


Umuhanzikazi Yemi Alade urangwa no kwambara imyenda ya kinyafurika

Mu byaranze ubuzima bw'uyu muhanzikazi utari uzi, ni byinshi dore ko ubuzima bwe bwite adakunda kubushyira ahagaragara uretse ibijyanye na muzika ni byo yerekana gusa. Muri ibyo byagiye biranga ubuzima bwe dore ibintu 10 utamumemyeho:

1) Amazina ye nyakuri ni Yemi Eberechi Alade ariko yahisemo kuvanamo izina ry’ubuhanzi Yemi Alade.

2) Se umubyara ni umupolisi akaba yitwa James Alade naho Nyina wamwibarutse yitwa Helen Uzoma akaba ari umwarimukazi.

3) Yemi Alade mbere y'uko ajya mu buhanzi ababyeyi be bifuzaga ko yaba umwarimu wigisha ubumenyi bw’isi (Geography) kuko ari byo yize muri kaminuza.

4) Ubwo yatangiraga kuririmba mu mwaka wa 2005 yari ari mu itsinda ry’abakobwa baririmba bitwaga Noty Spices.

5) Yemi Alade yamenyekanye bwa mbere mu gihugu cya Nigeria mu mwaka wa 2009 ubwo yatsindaga amarushanwa yo kuririmba yitwa Peak Talent Show.

6) Yemi Alade akaba yaravuze ko mu nyamaswa atinya cyane ari inzoka kuko yigeze gukomeretsa nyina akiri umwana.

7) Mu minsi irindwi igize icyumweru Yemi Alade yitoza kubyina iminsi 4 akabikora mu gihe kingana n'amasaha abiri.

8) Yemi Alade ntashobora kurya ibiryo bitagira urusenda kuko arukunda cyane. Yatangaje ko ababyeyi be batangiye kurumugaburira agifite imyaka icyenda y’amavuko.

9) Mu mwaka wa 2019 ubwo Beyonce yamuhamagaraga amubwira ko yifuza kuzamushyira kuri album yari ari gutegura yitwa Black Is King, Yemi Alade ntiyasubije yego cyangwa oya ahubwo yaraturitse ararira kuko ntiyiyumvishaga ko umuhanzikazi afatiraho icyitegererezo yamusaba ko bakorana indirimbo.

10) Mu mafaranga yakuye muri muzika yahise ashingamo iduka ricuruza imirimbo y’abagore irimo impeta, amaherena, imiringa ndetse n'imikufi. Iri duka rikaba riherereye mu mujyi wa Lagos, ryitwa Yemi Alade Collections.

Src:www.youthvillage.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zaza3 years ago
    She’s amazing ❤️Ibyo akora arabizi





Inyarwanda BACKGROUND