Umuhanzikazi Yemi Alade ukomoka mu gihugu cya Nigeria, wamamaye mu bihugu bitandukanye bitewe n’ibihangano bye, ni umwe mu bahanzikazi bayoboye umuziki ku mugabane w’Africa. Hari byinshi byamuranze mbere ndetse na nyuma y'uko aba icyirangirire.
Yemi Alade yiyise Mama Africa abitewe n'uko akunda cyane umugabane we by'umwihariko akaba akunda
umuco w'abanyafurika muri rusange, uzabibonera mu mashusho y’indirimbo ze, mu
myambarire ye ndetse no mu mibyinire ye.
Yamenyekanye
mu ruhando rwa muzika ku isi hose mu mwaka wa 2013 ubwo yasoharaga indirimbo ye
yise Johnny. Uyu mukobwa guhera ubwo yahise yigarurira imitima ya benshi, buri
ndirimbo yasohoraga yarakundwaga ari nabyo byatumye ajya ku rutonde rw'abahanzi
bakomeye ku mugabane wa Africa.
Mu ndirimbo
zatumye amenyekana harimo nk'iyavuzwe hejuru yitwa 'Johnny' yasohoye mu mwaka
wa 2014, 'Africa' yakoranye na Sauti Sol yasohoye mu mwaka wa 2016, 'Bum Bum' yasohoye mu mwaka wa 2017 ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.
Umuhanzikazi Yemi Alade urangwa no kwambara imyenda ya kinyafurika
Mu byaranze
ubuzima bw'uyu muhanzikazi utari uzi, ni byinshi dore ko ubuzima bwe bwite adakunda
kubushyira ahagaragara uretse ibijyanye na muzika ni byo yerekana gusa. Muri ibyo
byagiye biranga ubuzima bwe dore ibintu 10 utamumemyeho:
1) Amazina ye
nyakuri ni Yemi Eberechi Alade ariko yahisemo kuvanamo izina ry’ubuhanzi Yemi
Alade.
2) Se umubyara ni umupolisi akaba yitwa James Alade naho Nyina wamwibarutse yitwa Helen
Uzoma akaba ari umwarimukazi.
3) Yemi Alade
mbere y'uko ajya mu buhanzi ababyeyi be bifuzaga ko yaba umwarimu wigisha
ubumenyi bw’isi (Geography) kuko ari byo yize muri kaminuza.
4) Ubwo yatangiraga
kuririmba mu mwaka wa 2005 yari ari mu itsinda ry’abakobwa baririmba bitwaga Noty
Spices.
5) Yemi Alade
yamenyekanye bwa mbere mu gihugu cya Nigeria mu mwaka wa 2009 ubwo yatsindaga
amarushanwa yo kuririmba yitwa Peak Talent Show.
6) Yemi Alade
akaba yaravuze ko mu nyamaswa atinya cyane ari inzoka kuko yigeze gukomeretsa nyina akiri umwana.
7) Mu minsi
irindwi igize icyumweru Yemi Alade yitoza kubyina iminsi 4 akabikora mu gihe kingana n'amasaha abiri.
8) Yemi Alade
ntashobora kurya ibiryo bitagira urusenda kuko arukunda cyane. Yatangaje ko ababyeyi
be batangiye kurumugaburira agifite imyaka icyenda y’amavuko.
9) Mu mwaka
wa 2019 ubwo Beyonce yamuhamagaraga amubwira ko yifuza kuzamushyira kuri album
yari ari gutegura yitwa Black Is King, Yemi Alade ntiyasubije yego cyangwa oya
ahubwo yaraturitse ararira kuko ntiyiyumvishaga ko umuhanzikazi afatiraho
icyitegererezo yamusaba ko bakorana indirimbo.
10) Mu
mafaranga yakuye muri muzika yahise ashingamo iduka ricuruza imirimbo y’abagore
irimo impeta, amaherena, imiringa ndetse n'imikufi. Iri duka rikaba riherereye mu
mujyi wa Lagos, ryitwa Yemi Alade Collections.
Src:www.youthvillage.com.
TANGA IGITECYEREZO