RFL
Kigali

Ni inshuti yanjye kandi ni umukobwa mwiza: Clapton avuga kuri Asinah yinjije muri filime ‘Umuturanyi’ nyuma ya Khalfan

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2020 13:06
0


Umukinnyi wa filime uri mu batangiye kuzishoramo imari, Clapton Kibonge yifashishije muri filime ye ‘Umuturanyi’ umuhanzikazi Assinah Erra, nyuma y’umuraperi Khalfan wagaragaje impano idasanzwe muri cinema.



Filime ‘Umuturanyi’ igiye kumara amezi abiri ica kuri shene ya Youtube yitwa Clapton Kibonge ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 97. Ni imwe muri filime zigezweho muri iki gihe, ahanini bitewe n’ubutumwa bukubiyemo ndetse n’abakinnyi b’abahanga bayikinamo. 

Igezweho muri iki gihe bitewe n’umukobwa witwa Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] uvuga ururimi rw’ikigoyi. Ururimi rw’ikigoyi rukoreshwa cyane n’abantu batuye mu bice byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’ahandi. Abakoresha uru rurimi babita ‘abagoyi’.

Ni filime igaragaramo amasura mashya y’abakina filime barimo n’umuraperi Khalfan wakinnye mu ikinamico Urunana. Kuri ubu hongeyemo umuhanzikazi Assinah ukora injyana ya Dancehall. Aragaragara mu gace gashya k’iyi filime gasohoka uyu munsi, ndetse amashusho yako yafashwe mu mpera z’iki Cyumweru twasoje.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge], yavuze ko yifashishije Asinah muri filime ye nyuma y’ibiganiro bagiranye akamubwira ko asanzwe akunda ibijyanye no gukina filime.

Hejuru y’ibi ariko, Clapton avuga ko yahisemo Asinah kuko asanzwe ari inshuti, kandi akaba ari umukobwa mwiza cyane ‘ku buryo agaragaraye muri filime abantu bakishima kurushaho kandi afite n’abakunzi’.

Anavuga ko filime ye igeze mu bice akeneyemo umuhanzikazi, ari nayo mpamvu nyamakuru yatumye ahitamo Asinah. Ati “Asinah ni umukobwa, kubera ko mfitemo Khalfana nk’umuhanzi narebye impande zose nsanga ngomba kugira undi muhanzi nshyiramo w’igitsinagore. “

“Kugira ngo bose tujyanirane, ntakora ‘showbiz’ muri iyi filime yanjye irimo umuhungu gusa, ahubwo habemo bose.” Muri iyi filime, Asinah aba aziranye na Khalfan uba ugiye kugaragaza ibikorwa by’ubuhanzi bwe.

Clapton avuga ko kwifashisha Asinah muri iyi filime, bigiye gutuma filime ‘Umuturanyi’ ikundwa cyane, iba nziza ndetse ikagera ku rwego rwiza rushimishije nk’uko abyifuza.

Umuhanzikazi Asinah yabwiye INYARWANDA ko mbere y'uko yinjira mu muziki yabanje gukina muri filime zirimo 'Nzapfa Nzakira', iyo yahuriyemo n'umuraperi NPC n'izindi. Avuga ko yakuze yiyumvamo impano yo gukina filime, ariko abanza guteza imbere umuziki we.

Yavuze ko yaganiriye na Clapton bemeranya kugaragara muri filime ye. Kandi ko bitazabanganira umuziki we, ndetse ko afite indirimbo ziri muri studio. Ati "Clapton twaravuganye abinganirizaho, asanga nanjye ni ibintu nsanzwe nkunda, dukinana muri iriya 'Umuturanyi."

Akomeza ati "Iyo uri umuhanzi uba ukora ibintu byinshi bitandukanye. Ntabwo wibanda kuri kimwe gusa. Numva byose mbikoze ntacyo byaba bitwaye, ndamutse mbiboneye umwanya."

Umuraperi Khlafan akina muri iyi filime yitwa Peter, ahuriyemo n’abandi barimo Mange Rooney ukina yitwa Musebeyi, Uwimpundu Sandrine ukina yitwa Rufonsina, Isimbi Syvetha [Brendah], Kamanzi Didier [Pappy] n’abandi.

Asinah yinjiye mu filime 'Umuturanyi', aho agaragara mu gice (Season) ya mbere ku gace (Episode) ya 26

Clapton Kibonge yavuze ko yahisemo Asinah muri filime ye kubera ko ari umukobwa mwiza kandi akaba akunda gukina filime

Umuhanzikazi Asinah na Nadia bakina muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton Kibonge

Umuraperi Khalfan na Cissy Syvetha bakina muri filime 'Umuturanyi' igezweho muri iki gihe

Clapton Kibonge na Uwimpundu Sandrine ukina yitwa Rufonsina akoresheje ururimi rw'Ikigoyi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND