RFL
Kigali

Twitege iki kuri Sugira Ernest wahamagajwe igitaraganya mu Mavubi azakina na Cap Vert?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/11/2020 10:16
0


Nyuma yo gukurwa mu mwiherero kubera imvune bigatuma adakina umukino ubanza u Rwanda rwanganyije na Cap Vert 0-0 i Praia, Sugira Ernest yitabajwe n'umutoza Mashami Vincent kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi bw'ikipe y'igihugu ishaka amanota atatu hasi kubura hejuru kuri uyu wa kabiri ku mukino wo kwishyura.



Sugira yari yitabajwe mu mwiherero w'Amavubi yiteguraga umukino ubanza wa Cap Vert, ariko aza gukurwamo nyuma yo kugira imvune idakanganye, nyuma akomereza imyitozo muri Rayon Sports, anakina umukino wa gicuti Rayon Sports yakinnye na Alpha FC.

Mu mukino ubanza wabereye muri Cape Vert, ntabwo u Rwanda rwigeze rusatira izamu rya Cape Vert cyangwa ngo rubone uburyo bwinshi bwo gutsinda. Uburyo bumwe bwabonetse kuri Kagere ntibwabyajwe umusaruro.

Gusa ukurikije uko umukino ubanza wagenze byaragaragaye ko mu gice cy'ubusatirizi bw'Amavubi harimo icyuho, kandi hari hakenewe imbaraga zunganira izihari kugira ngo batahirize umugozi umwe bahige amanota atatu ku mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Sugira ni umwe mu bakinnyi bakunda guheka Amavubi mu marushanwa atandukanye, cyane ko iyo ahagaze mu busatirizi atera icyugazi abo bahanganye, akababuza guhumeka bityo ikipe igasatira ku buryo bugaragara.

Bijyanye n'umukino wo gusatira Mashami yavuze ko azakina ku mukino wa cape Vert, Sugira ashobora kuba igisubizo mu busatirizi, agafasha ikipe y'igihugu kubona itsinzi ya mbere mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022.

U Rwanda rufite inota 1 mu mikino itatu rumaze gukina mu gushaka itike ya CAN 2021, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda, rukanganya na Cape Vert 0-0.

Cap Vert izakina n’u Rwanda, iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda F n’amanota 3. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Umukino wa kane mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021, u Rwanda rurakira Cap Vert kuri uyu wa kabiri kuri Stade ya Kigali guhera saa 15h00'.

Sugira yitabajwe mu Mavubi azakina na Cap vert kuri uyu wa kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND