RFL
Kigali

Abonye igitego mu bagore: Amagambo yabwiwe Bahavu wamamaye nka Diane wakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2020 8:11
0


Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette wagize izina rikomeye abicyesha filime City Maid, aho yakinaga yitwa Diane, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’, ahabwa impano n’impanuro azakenyereraho mu rugo rwe n’umukunzi we.



Uyu mukobwa yasohoye amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram guhera mu gitondo cy’iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020, agaragaza akanyamuneza yatewe n’ibirori bidasanzwe yakorewe mu buzima bwe.

Ibirori bye byitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bahuriye muri filime ye yise ‘Impanga’, ababyeyi be, inshuti n’abandi bamuhaye impano n’impanuro azakenyereraho mu rugendo rushya rw’ubuzima agiye gutangirana n'umukunzi we Fleury.

Uyu mukobwa wagize izina rikomeye abicyesha filime City Maid, yavuze ko yatunguwe kandi bikamunezeza, ashima buri wese wagize uruhare kugira ngo akorerwe ibi birori bifite igisobanuro kinini ku mukobwa ugiye kurushinga.

Yaranzwe n’amarira y’ibyishimo; ashima Imana nyuma y’igihe kinini ategereje umunsi nk’uyu umutegura kuba umwamikazi w’umutima wa Fleury umufasha gutegura no gutunganya filime ye yise ‘Impanga’ iri mu zihagaze neza ku isoko.

Uyu mukobwa yakase umutsima wakozwe na PetersBakers, avuga ko yanyuzwe, arabashimira. Ati “Mwakoze cyane PetersBakers, Cake mukora ubwazo ziri ku rwego rwo hejuru. Ndabashimira cyane. Cake nayikunze cyane. Nanyunzwe.”

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire witabiriye ibi birori, yabwiye Usanase ko ari umugore w’agatangaza kandi ko afite icyizere cy’uko azaba umugore ubereye urugo. Ati “Ndagukunda, imigisha myinshi iguhundagareho.”

Aline Niyonangira wari umusangiza w'amagambo muri ibi birori, yavuze ko Bahavu Jeannette ari mu bagore beza Imana yahaye ubwenge n'ubutwari, amuha ikaze mu muryango mugari w'abamaze kurushinga. Ati "Tunejejwe no kukwakira mu ruhando rw'abandi bagore. Kandi turakwizeye."

Akomeza ati "Tunezerewe Muramu wacu [Fleury Legend] ko abonye igitego mu bagore. Uzagire urugo rwiza nshuti ya Yesu."

Byukusenge Aline ukina muri filime 'Impanga' yabwiye Bahavu ko atewe ishema n'intambwe yateye mu buzima bwe, amwifuriza kurushinga rugakomera. Yamubwiye ko amufitiye icyizere kuko atajya ava ku bintu byoroshye. 'Ndetse urukundo, ubwenge, umurava bivanze n'ubupfura ntago bigusaba kubyiga kuko bikurimo."

Bahavu Jeannette na Ndayikingurikiye Fleury bazakora ubukwe mu minsi ibiri; ku wa 17 Ukuboza 2020 na tariki 20 Ukuboza 2020. Kuri ‘invitation’ bavuze ko amakuru arambuye ku bukwe bwabo azatangazwa mu minsi iri imbere.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, ni bwo Ndayikingurikiye Fleury yambitse impeta y’urukundo [Fiançailles] umukunzi we Bahavu Jeannette. 

Ni mu birori byabereye kuri Scheba Hotel byahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Bahavu Jeannette wagize izina rikomeye abikesha filime ‘City Maid’, ubu atakigaragaramo kubera ko mu mukino yitabye Imana.

Icyo gihe, Bahavu yanditse kuri konti ya Instagram ashima umwami w’umutima we Fleury yita ‘Legend’; ashima Imana ku bw’urugendo rushya binjiyemo bombi ntagusubira inyuma. Yavuze ko yabwiye ‘Yego’ umukunzi we arongera ati “Ni umugisha kukugira ibihe byose.”

Bahavu wamamaye nka Diane muri City Maid yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka 'Bridal Shower'

Bahavu yakase umutsima wa PetersBakers afatanyije n'umwe mu babyeyi bitabiriye ibirori bye

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yifurije Bahavu Jeannette kurushinga rugakomera

Uyu mukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda yigishijwe uko bateka, ndetse akata umutsima wakozwe na PetersBakers

Bahavu na Adeline bahuriye muri filime yitwa 'Impanga' iri mu zikunzwe muri iki gihe

Bahavu Passy [uri iburyo], umuvandimwe wa Bahavu Jeannette wakorewe ibirori byo gusezera ubukumi

Aline Niyonagira wari umusangiza w'amagambo muri uyu muhango, yahaye ikaze Bahavu mu muryango w'abamaze kurushinga

Byukusenge Adeline, ari mu bakinnyi b'ibanze muri filime 'Impanga' ya Bahavu

Bahavu yahawe impano n'impanuro anigishwa uko bategura ibyo kurya

Umukinnyi wa filime Nicole Uwineza [Uri iburyo] ari mu bashyigikiye Bahavu mu rugendo rw'ubuzima agiye gutangira

Umubyeyi wa Bahavu Jeannette yitabiriye ibirori by'umukobwa we witegura kurushinga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND