RFL
Kigali

Impano ntihagije gusa, udafite ikipe igufasha ntaho wagera-Marina

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:16/11/2020 7:26
0


Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina, ukora injyana ya RNB, ni umwe mu batajya bagibwaho impaka ku ngingo yo kuririmba neza no kumenya gushimisha abanyabirori bitewe n’ijwi rye rijyana n’uburyo yitwara ku rubyiniro.



Mu kiganiro kigufi yatanze mu makuru ya RTV yo kuwa 14 Ugushyingo 2020, Marina yasobanuye ko ari umunyamahirwe kuba yarabonye ikipe (management) imufasha guteza imbere impano ye naho ubundi ngo ntaho yari kugera. Urugendo rwa Marina muri muzika ntabwo ruba rurerure kuko avuga ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu 2017, ariko mu mpera za 2016 yari yatsinze mu marushanwa ya Kiss fm yitwaga “Sing and win” hari mu kwa 12. 

Umunyempano yarahamagaraga noneho utsinze akabwirwa ko azahembwa ibihembo byatangwaga na Airtel Rwanda. Icyo gihe ntiyahamagawe. Yaje gufata umwanzuro wo guhamagara Uncle Austin wari mu babitegura aramwibwira bityo Austin amubwira ko yari yaramubuze.

Uncle Austin yamubwiye ati: ”Ehh Marina nari narakubuze ahubwo ibi by’ibihembo tubireke tubikore nk’umwuga kuko uri Talented”. Marina ati:”Ni uko natangiye umuziki”.

Imyaka itatu irahagije kuba Marina yaba ahagarara ku rubyiniro n’ibyamamare?

Impano ni kimwe ariko kuba nta muntu wo kugusunika ni ikindi. Marina rero we yahiriwe n’urugendo impano ye ibengukwa n’abafite ubushobozi kandi bazi neza amayeri y’uruganda rw’imyidagaduro ku buryo ubu Marina indirimbo aririmbyemo bihagije ko yamamara cyangwa se ikundwa kugeza n'ubwo yifashishwa mu gusubiramo izitararenze umutaru. Ati ”Impano yonyine ntihagije ahubwo ikipe igufasha ni yo iha umugisha ya mpano kuko baba bagufasha mu buzima bwa buri munsi kandi ibintu byose”.

Ni izihe mbogamizi yahuye nazo?

Marina mu gusubiza iki kibazo yavuze ko we ntazo yahuye nazo kuko yari kumwe n’abamufasha muri byose. Ati: "Ntekereza ko nagize Imana kuba naraje nkahita mbona 'management' byandinze guhura n’izo mbogamizi ntazo nahuye nazo!”.

Gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze barimo Harmonize bakoranye indirimbo 'Decision' mu 2017, 'Mbwira' yakoranye na Kidum Kibido na Harmonize bakoranye 'Love You' n'ubundi muri uwo mwaka, asobanura abo bahanzi bakoranye bose hari icyo bamwongereye ku gikundiro muri ibyo bihugu dore ko abibonera ku mbuga nkoranyambaga ze.

Marina akunda umuziki ariko anifuza kuwukora nk’akazi kandi akawagura ku buryo urenga urwego ariho. Ati: ”Ndashaka kuba star kandi iyo wamaze kwamamara abantu bose baza kukureba ukinjiza amafaranga”.

Marina ntiyifuza ko abakobwa badafite ababafasha muri muzika bawinjiramo kuko hari ibishuko byinshi. Ati: ”Erega abantu bose bafite impano zo kuririmba si ngombwa ko baza muri ubu bucuruzi kuko banakora no mu mabanki”. Asobanura ko impamvu abana b’abakobwa baza mu muziki bagahura n’ibishuko ari uko baba badafite abakurikirana izo mpano noneho bagahura n’ababizeza ibitangaza.

Ingabire Deborah avuka mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, ni imfura mu muryango w’abana babiri, umukurikira ni umuhungu. Marina yemera ko yateye imbere byihuse bitewe n’ibiganza yanyuzemo yaba Uncle Austin n’inzu ya The Mane imufite muri iyi minsi.

Indirimbo zirimo 'Too Much' yahuriyemo n’ibyamamare nka Jay Polly, Bruce Melody, Khalifan, Urban Boys na Uncle Austin ndetse n’indirimbo yise 'Marina' ahamya ko ari zo zamukinguriye imiryango yo kwamamara. Marina iyo ari mu rugo yoroherwa no guteka akanga gukoropa.

Iminsi y’ibiruhuko ya Marina irangwa no gutembera, kuririmba no kuba yarambiwe ari kureba filime cyangwa se yumva indirimbo ariko ibyo bibaho iyo adafite akazi ka muzika. Kuri ubu kuri shene ye ya You Tube hari indirimbo 3 ari zo: 'Kalibu', 'Tubisubiremo' na 'Log out', izindi ziri ku shene ya The Mane music. Indirimbo aheruka kuririmbamo ni 'Ubushyuhe' ya Dj Pius yasubiwemo (remix) hakongerwamo abandi bahanzi aribo: Marina, Rosa Ree na A Pass.


Marina avuga ko udafite abagufasha mu muziki ntaho wagera








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND