RFL
Kigali

Eddy Kenzo ari muri Togo mu bikorwa bya muzika

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:15/11/2020 14:23
0


Umuhanzi w’icyamamare unafite BET Award ya 2015 nk’umuhanzi mwiza ushimisha ku rubyiniro ubu Bigeye.ug imaze kwandika ko ari muri Togo aho yagiye mu bikorwwa bya muzika.



Idris Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo yahagurutse i Kampala ku ya 12 Ugushyingo 2020 yerekeza muri Togo aho amakuru ava mu bari hafi ye ahamya ko ajyanywe no gukora kuri imwe mu mishinga y’ibikorwa bya muzika birimo no gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika y’iburengerazuba. Mu myaka 10 ishize Eddy Kenzo yari mu bahanzi mpuzamahanga Uganda yari ifite aho yanagiye atwara ibihembo bikomeye birimo BET ya 2015.


Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi b’iki kiragano bazanye impinduramatwara mu mibyinire aho yakunze gukoresha abana bazi kubyina ibintu bitari bimenyerewe cyane

Indirimbo Mugole ya Eddy Kenzo iheruka 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND