RFL
Kigali

Ibimenyetso 7 bizakwereka ko urukundo rwanyu rwubatse ku rutare

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:14/11/2020 22:18
0


Abantu benshi bari mu rukundo n'umuntu ntabwo bakunda kubyitaho ariko hari ibimenyetso ushobora kureba ugahita umenya ko urukundo rwanyu rwubakiye ku rutare ndetse ko mwese mwizerana ku buryo wahita unemeza ko muzarambana.



1. Muhuriye kuri byinshi mu mahame n'indangagaciro zanyu 

Akenshi iyo ibyo muhuriraho mu myumvire yanyu ari byinshi haba hari amahirwe menshi ko muzarambana. Inkundo nyinshi zisenyuka bitewe n'uko abakundana baba bafite byinshi batumvikanaho, niyo mpamvu iyo mufite amahame n'indangaciro z'ubuzima muhuriraho muba mwongera amahirwe yo kuzarambana akaramata kuko muba mubona isi n'ubuzima mu mboni zimwe.

2. Muba muhuriza kuri gahunda z'ahazaza ariko ntibikureho ko buri wese agira na gahunza ze bwite.

Aha usanga yaba gahunda z'ahazaza muhuriyeho cyangwa iya buri muntu ku giti cye  mwumva ko byose bigamije itarambere ryanyu. Nta n'umwe ushobora guca undi intege ku byo akunda ahubwo usanga mutegura gahunda z'ahazaza muri kumwe ndetse n'iyo mudahuriyeho mukagirana inama.

3. Usanga muha agaciro buri kantu kose mu mubano wanyu 

Iyo mukundana muba mubizi ko ari iby'agaciro gukorerana ibintu bihambaye ariko mukaba munabizi ko atari byo bitumye mukundana. Ni nayo mpamvu usanga n'akantu gato umwe akoreye undi usanga yagahaye agaciro, niho uzasanga umwe ahaye undi impano y'akantu gato nko kw’isabukuru kandi ugasanga undi kamushimishije mu buryo budasanzwe kuko aba aha agaciro urukundo rwabo kurusha ibintu by'agaciro gahambaye amuha.

4. Mutongana mu buryo bwiyubashye ndetse bw'ikinyabupfura

Byanze bikunze ntabwo mushobora kumvikana kuri buri kintu cyose kuko hari bimwe muzasanga mutemeranwaho ariko muba mubizi ko ipfundo ry'umubano wanyu atari ukumva ibintu kimwe ahubwo ari ukoroherana mu byo mutumvikanaho. Usanga mwubahana niyo mwaba mutumvikanye ku kintu runaka ndetse mugashyira imbaraga ku buryo mwahuriza ku mwanzuro kuri icyo kintu.

5. Buri wese atanga ibitekerezo bye ntacyo yikanga

Kuganira kwanyu bihora biryoheye amatwi, usanga buri wese avuga ikije mu mutwe cyose atabanje kwibaza ngo  ubu se arabyakira ate? Ahubwo buri umwe aha undi ubwigenge bwo gutanga ibitekerezo bye uko abyumva. Nta n'umwe ujya utekereza kabiri ku kuvuga ikimubangamiye ku wundi kandi n'undi akacyumva neza nta kurakara cyangwa kuvuga nabi. Niba mubanye gutya, urukundo rwanyu rwubatse ku rutare.

6. Buri wese agira ubuzima bwe bwite buri hanze y'urukundo  

Nibyo, mwese muba mubizi neza ko urukundo ari cyo kintu kibahuza ariko nta n'ubwo ubuzima bwose mubugira urukundo gusa. Buri wese arakomeza akagira ubuzima bwe bwite butandukanye n'urukundo, yaba inshuti zawe, akazi ukora, ibyo ukunda byose buri wese arakomeza akabona umwanya uhagije wo kubyitaho.

Abenshi bakunda kugwa mu mutego wo gutakaza inshuti igihe bari mu rukundo kuko usanga umwanya munini uwumarana n'umukunzi, bityo inshuti ukaziburira umwanya nazo zikabona ko uhuze bityo zigatangira kwiga kubaho zitagufite nyamara ubundi ntabwo bikwiye. Niba ari uku mubanye, urukundo rwanyu ruzaramba.

7. Murangwa n'ubworoherane mu rukundo rwanyu

Aha mwese muba mubizi ko ubworoherane ari inkingi ya mwaba mu rukundo rwanyu, muba mubizi ko kwikunda no kureba inyungu zawe bwite bishobora kubangamira umubano wanyu. Uba ubizi neza ko atari buri gihe uzabona ibyo wifuza. Ugomba kumenya ko ibyifuzo byawe bwite bigomba kuza inyuma y'inyungu z'urukundo rwanyu, aha niho usanga wumva bikuguye neza guheba ibyo wifuza igihe bisobanuye umunezero ku mukunzi wawe.

Ibi bimenyetso tukubwiye nusanga ari ko mubikurikiza wowe n'umukunzi wawe, menya ko urukundo rwanyu rutubatse ku musenyi ndetse hari n'amahirwe ndetse menshi cyane ko muzarambana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND