RFL
Kigali

Ku myaka 10 gusa y’amavuko umunyarwenya Emmanuella wo muri Nigeria yubakiye umubyeyi we inzu

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:15/11/2020 0:23
0


Umwana muto ukunzwe n’abatari bacye muri Nigeria no muri Afurika muri rusange kubera ubuhanga bwe mu gusetsa abantu wamenyekanye nka Emmanuella mu makinamico yo gusetsa aca ku rubuga rwa Youtube. Kuwa gatanu w’icyi cyumweru yatunguye nyina ubwo yamwerekaga inzu aherutse kumwubakira



Emmanuella Samuel mwana muto umaze kumenyekana cyane nka Emmanuella mu makinamico yo gusetsa aca ku rubuga rwa Youtube, kuri uyu wa gatanu nibwo yatunguye umubyeyi we amuha impano y’inzu nziza cyane.

Abicishishe ku rukuta rwe rwa Instagram uyu mwana muto yavuze ko yahaye umubyeyi we iyi mpano kubwo kumushimira kuba yaramubaye hafi ndetse akamusengera mu rugendo rwe yatangiye mu mwuga wo gukina amakinamico yo gusetsa (Comedy).

Yakomeje avuga ko umubyeyi we yahoraga yifuza kuzaba mu nzu yimukanwa akaba ariyo mpamvu yamuhaye iyi nzu nk’impano ndetse anamusezeranya ko azamwubakira n’indi yisumbuyeho kuyo yamuhaye mu mwaka utaha 2021.

Emmanuella

Emmanuella imbere y'inzu yahaye umubyeyi we 

Emmanuella and her mom

Emmanuella and her mom

Ibyishimo byari byose!

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:”Mama iyi nzu niyo nakubakiye kubw’amasengesho, kuntera imbaraga ndetse n’ubufasha wampaye. Mama ndabizi wavuze ko ushaka inzu yimukanwa none ngiyi. Gusa umbabarire kubera ko ngomba kuzuza inzu yawe yisumbuyeho kuri iyi, umwaka utaha.”

Emmanuella yakomeje ubutumwa bwe ashyiramo n’urwenya aho yabwiraga umubyeyi we ko aramutse adahiguye umuhigo we wo kumwubakira iyi nzu yamusezeranyije bitazatuma bajya ikuzumu! Iyi nzu uyu mwana muto yubakiye umubyeyi we, n’inzu irimo ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu nzu ikaba yararangiye gushyirwamo ibi bikoresho byose ku munsi wo kuwa gatanu.

Emmanuella Samuel yavutse Kuwa 22 Nyakanga 2010 muri leta ya Rivers muri Nigeria akaba yaratangiye kugaragara mu makinamico yo gusetsa afite imyaka 5 gusa y’amavuko. Ajya kwinjira muri uyu mwuga yawinjijwemo n’umugabo witwa Mark Angel banakinana muri izi kinamico zica ku rubuga rwa YouTube kuri shene ya Mark Angel Comedy.

Emmanuella and Mark Angel

Emmanuella na Mark Angel umufasha mu mwuga we

InsideInside
Inside

Ni inzu irimo ibikoresho byiza cyane 

Uyu mwana yigaruruye imitima ya benshi mu gihugu cya Nigeria, muri Afurika no ku isi muri rusange kubera ubuhanga bwe mu gusetsa abantu, ndetse akaba yaranahawe ibihembo bitandukanye harimo nko mu mwaka 2015 ubwo yahabwaga igihembo cya G-Influence Niger Delta Special Talent Award ndetse n’igihembo cya Best New Comedienne & Princess of Comedy mu bihembo bya Afro-Australia Music & Movie Awards.

Src: Legit & GH Gossip   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND