Umwana muto ukunzwe n’abatari bacye muri Nigeria no muri Afurika muri rusange kubera ubuhanga bwe mu gusetsa abantu wamenyekanye nka Emmanuella mu makinamico yo gusetsa aca ku rubuga rwa Youtube. Kuwa gatanu w’icyi cyumweru yatunguye nyina ubwo yamwerekaga inzu aherutse kumwubakira
Emmanuella Samuel mwana muto umaze kumenyekana cyane nka
Emmanuella mu makinamico yo gusetsa aca ku rubuga rwa Youtube, kuri uyu wa
gatanu nibwo yatunguye umubyeyi we amuha impano y’inzu nziza cyane.
Abicishishe ku rukuta rwe rwa Instagram uyu mwana muto
yavuze ko yahaye umubyeyi we iyi mpano kubwo kumushimira kuba yaramubaye hafi
ndetse akamusengera mu rugendo rwe yatangiye mu mwuga wo gukina amakinamico yo
gusetsa (Comedy).
Yakomeje avuga ko umubyeyi we yahoraga yifuza kuzaba
mu nzu yimukanwa akaba ariyo mpamvu yamuhaye iyi nzu nk’impano ndetse
anamusezeranya ko azamwubakira n’indi yisumbuyeho kuyo yamuhaye mu mwaka utaha
2021.
Emmanuella imbere y'inzu yahaye umubyeyi we
Ibyishimo byari byose!
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yagize
ati:”Mama iyi nzu niyo nakubakiye kubw’amasengesho, kuntera imbaraga ndetse n’ubufasha
wampaye. Mama ndabizi wavuze ko ushaka inzu yimukanwa none ngiyi. Gusa
umbabarire kubera ko ngomba kuzuza inzu yawe yisumbuyeho kuri iyi, umwaka utaha.”
Emmanuella yakomeje ubutumwa bwe ashyiramo n’urwenya
aho yabwiraga umubyeyi we ko aramutse adahiguye umuhigo we wo kumwubakira iyi
nzu yamusezeranyije bitazatuma bajya ikuzumu! Iyi nzu uyu mwana muto yubakiye
umubyeyi we, n’inzu irimo ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu nzu ikaba yararangiye
gushyirwamo ibi bikoresho byose ku munsi wo kuwa gatanu.
Emmanuella Samuel yavutse Kuwa 22 Nyakanga 2010 muri
leta ya Rivers muri Nigeria akaba yaratangiye kugaragara mu makinamico yo
gusetsa afite imyaka 5 gusa y’amavuko. Ajya kwinjira muri uyu mwuga yawinjijwemo
n’umugabo witwa Mark Angel banakinana muri izi kinamico zica ku rubuga rwa YouTube
kuri shene ya Mark Angel Comedy.
Emmanuella na Mark Angel umufasha mu mwuga we
Ni inzu irimo ibikoresho byiza cyane
Uyu mwana yigaruruye imitima ya benshi mu gihugu cya
Nigeria, muri Afurika no ku isi muri rusange kubera ubuhanga bwe mu gusetsa
abantu, ndetse akaba yaranahawe ibihembo bitandukanye harimo nko mu mwaka 2015
ubwo yahabwaga igihembo cya G-Influence Niger Delta Special Talent Award ndetse
n’igihembo cya Best New Comedienne & Princess of Comedy mu bihembo bya
Afro-Australia Music & Movie Awards.
Src: Legit & GH Gossip
TANGA IGITECYEREZO