RFL
Kigali

Ni gute umuziki w’abahanzi b'aba Diaspora ukonja aho kwatsa ibishashi?

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/11/2020 12:01
0


Umuziki ni kimwe mu bintu bikundwa na benshi ku si, umuntu wese agira umuhanzi akunda runaka,bigashengura umutima iyo uwo wihebeye avuye muri muzika cyangwa akayigendamo gacye. Ibi rimwe na rimwe bituma umufana azinukwa umuziki. Mu Rwanda hari abahanzi bari bakunzwe cyane bakiri mu Rwanda ariko iyi myaka bacitse intege ugereranije na mbere.



Ibyishimo by’umufana ni umuhanzi akunda kumva no guhora yumva ibyiza n’ibishya asohora, hari abibaza ko iyo umuhanzi agiye hanze y’u Rwanda nko muri Amerika, i Burayi, Asia, n’ahandi ariho yagakoze cyane kurenza akiri ku butaka bwo mu Rwanda.

Ntawakwirengagiza ko imikorere y’umuziki hano mu Rwanda ihenze, yewe n’ahandi ku isi birahenda gukora indirimbo nziza. Tuvuze ngo muri Diaspora haba amafaranga menshi kurenza mu gihugu imbere ntabwo twaba tugiye kure y’ukuri 100%. Niba aribyo se kuki abahanzi bamwe bagerayo bagacika intege muri muzika, aho ntibabona amafaranga cyangwa ubundi bushobozi bwo gukora indirimbo bakigira mu bindi biri hanze y’umuziki?. Iki ni ikibazo ushobora kwibaza.

Hari abahanzi 3 twavuga ko bakiri mu Rwanda umuziki wabo wari ku rwego rwo hejuru, barimo Kamichi, Kitoko Bibarwa, K8 Kavuyo’.

Kitoko Bibarwa

File:Kitoko 11.jpg - Wikimedia Commons

Ni umuhanzi wari ukunzwe hano mu Rwanda, indirimbo ze zakundwaga n’abantu b’ingeri zose, abakundana bazifashishaga bari kwigamo amagambo benshi bita “Imitoma”, mu mjyi wa Kigali no hanze yaho baririmbaga Kitoko. Mbere ya 2015, Kitoko yari umuhanzi ukomeye cyane ariko nyuma yaho akigera muri Amerika umuziki wagenze gahoro gahoro yewe kugeza magingo aya. Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko akenshi yabaga mu Bwongereza ku mpamvu z'amasomo. 

Indirimbo ze yakoze akiri mu Rwanda na n’ubu ziracyari mu mitwe y’abantu, ntawakwirengagiza nka; “Akabuto”, “Ikiragi”, “You”, ”Turacyakundana”, ”Mama”, n’izindi yagiye akorera hanze y’u Rwanda nka “Urankunda Bikandenga”, “ Pole Pole”, “Sibyo” “Wenema”, “Rurashonga”, n’izindi, uyu mwaka ingufu za muzika zaragabanutse cyane.

Kamichi

Imitoma by Kamichi - YouTube

Uyu muhanzi yari afite ingufu muri muzika akiri mu Rwanda. Tariki ya 15 Mata 2014 ni bwo Bagabo Adolphe wamamaye Kamichi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavugaga ko agiye mu rugendo rwe atazatinda muri Amerika, yagezeyo ashaka ubuzima ntiyagaruka mu Rwanda. Akiri mu Rwanda yari akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; “Warambeshye”, “Ifirimbi”, “Arambona agaseka”, Aho ruzingiye”, “Byacitse” na “My Karabo” aheruka gusohora mu myaka 2 ishize. Kamichi abakunzi be baba bategereje indirimbo nshya ye bagaheba bikabatera irungu.

K8 Kavuyo

K8 Kavuyo | IGIHE

Muhire William (K8 Kavuyo, yavuye mu Rwanda muri 2010, agiye gukomeza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ibijyanye na Computer Engineering muri Kaminuza ya Texas. Yagiye ari umuhanzi uririmba amagambo aremereye muri Hip Hop, kuva yagenda umuziki we wasubiye inyuma, maze abakunzi be barakonja. Yakoze indirimbo zakunzwe n’urubyiruko cyane harimo akiri mu Rwanda nka; “Asa na Bicye”, “Iyaminiye”, ”Umva Dj“, "Afande" n’izindi. Imyaka irenze 4 uyu Muraperi atumvikana, bisa nkaho yavuye muri muzika.

Bamwe baba bumva ko umuhanzi ugeze muri Diaspora yagakoze umuziki mpuzamahanga ugakomera cyane aho gusubira inyuma, kuko niho hantu heza wakwigaragariza amahanga yose akabibona ko umuhanzi ahagaze neza. Icyakora ntiwakwirengagiza impamvu zinyuranye bahura nazo iyo bageze i mahanga, ibintu bitaborohera gukomeza gukora umuziki mu mbaraga bawukoranaga bakiri mu Rwanda. Muri izo mbogamizi harimo studio zihenze cyane, kuba mu gace utazimo abantu ndetse mutanahuje umuco n'ibindi byagurutsweho n'umusesenguzi.

Umwe mu bazi ibya muzika no kuyisesengura, umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, Ernesto Ugeziwe, ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanafunguye umuyoboro wa Youtube yise "My Voice Podcast" uzamura impano z'abahanzi baba muri Diaspora nyarwanda, avuga ko abahanzi bagera muri Diaspora ahanini bagorwa n'imibereyo yo mu bihugu baba bagiyemo nk'uko abibona. Yavuze ko atari abahanzi gusa, ahubwo n'abandi bose bageze muri Diaspora bagorwa n'ubuzima iyo bakigerayo.


Umuyamakuru Ernesto Ugeziwe

Ernesto Ugeziwe kuri iyi ngingo yabwiye InyaRwanda.com ati: "Uretse se kuba ari Abahanzi, abandi batari bo iyo bahageze muri (Diaspora), ubuzima ntibubagora? Gutangira ubuzima bushya mu gihugu utazimo abantu benshi mudahuje n'umuco biragora. Ikindi, Studio zirahenda ntabwo ari buri wese upfa kuyishyura kandi hakaniyongeraho kuba atuye kure yayo". Aba bahanzi bavuzwe haruguru ntabwo ari bo bonyine bakora gahoro umuziki, hari n'abandi benshi ariko twibanze kuri aba bari bafite abafana benshi hano mu Rwanda ariko ubu bakaba batagikora cyane umuziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND