RFL
Kigali

Usain Bolt yashimangiye ko Cristiano ariwe mukinnyi wihuta kumurusha

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/11/2020 14:52
0


Umunyabigwi mu mukino wo kwiruka ukomoka muri Jamaica, Usain Bolt, yashimangiye ko magingo aya rutahizamu wa Juventus ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo, yihuta kumurusha, yemeza ko ari umukinnyi mwiza kandi ukora akazi ashinzwe neza.



Usain Bolt azwi nk’umugabo uzi kwiruka cyane(wihuta) kurusha abanda bose ku Isi, gusa uyu mukinnyi yasezeye kuri uyu mukino mu 2017, ashyizeho uduhigodutandukanye bizagorana kudukuraho.

Bolt yemeza ko magingo aya Cristiano Ronaldo uzwiho kwihuta cyane mu kibuga, ashhobora kuba amurusha kwihuta kubera ko ahozaho kandi ari umukinnyi mwiza.

Aganira n’ikinyamakuru Marca, Bolt yagize ati” Mu byukuri Cristiano arihuta cyane kundusha, kubera ko akora buri munsi, kandi ni umukinnyi mwiza”.

“Igihe cyose ahora ari hejuru mu mukino we, kandi arakora cyane, ntabwo acika integer. Magingo aya, ndatekereza ko yihuta cyane kundusha”.

Bolt w’imyaka 34 y’amavuko, mu 2009 yaciye agahigo mu kwiruka metero 100, aho yakoresheje amasegonda 9.58 mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi ryari ryabereye I Berlin mu Budage, yongera gushyiraho akandi gahigo mu kwiruka metero 200, aho yazirutse mu masegonda 19.19 mu myaka 11 ishize mu Budage.

Usain Bolt yasezeye burundu ku mukino wo kwiruka mu 2017, aho yasize ashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi wegukanye imidali umunani (8) mu mikino ya Olympic.

Cristiano Ronaldo wakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’I Burayi, akayafasha kwegukana ibikombe bitandukanye birimo na Champions League, yegukanye umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi w’indashyikirwa ku Isi inshuro eshanu.



Usain Bolt yemeza ko ubu Cristiano Ronaldo yihuta kumurusha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND