RFL
Kigali

Ibintu 8 utamenye ku kuba umubyeyi, bikora ku mutima wa buri wese

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:13/11/2020 18:04
0


Kuba umubyeyi w’umugore ku nshuro ya mbere, kongeraho urukundo uba ufitiye umwana wa mbere uba wibarutse ni ibintu bizamura amarangamutima ya buri mubyeyi wese.



Gusa kubasha kwita kuri buri kimwe cya nyuma yo kuba umubyeyi ntabwo byakorohera utabifashijwemo n’imisemburo mishya yirema igatuma ubwonko bw’umubyeyi buhindukira kubasha gukora ibintu runaka nko konsa.

Kuba umubyeyi rero ni ikintu kidasanzwe ushobora kumva ugatangara, cyangwa ukagira ukundi amarangamutima yawe akuyobora kwakira ibyo wakumva ku kuba umubyeyi.

Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho zimwe mu mpinduka n’imbogamizi umugore ahura nazo mu rugendo rwo kuba umubyeyi.

1. Konsa siko igihe cyose bigenda neza uko ubyifuza

N’ubwo ubusanzwe konsa abantu bazi ko ari ibintu byikora hagendewe ku miterere ya muntu igena ko amashereka agomba kuboneka igihe umubyeyi abyaye, ntabwo igihe cyose bigenda neza. Umubyeyi ashobora kugira ibihe bikomeye mu rugendo rwo kubasha konsa neza, birimo nko kubura amashereka, kumva uburyaryate mugihe utarabimenyera, n’izindi zitandukanye.

2. Kubasha kwita ku miterere y’umubiri biba bitagishoboka nk’uko byahoze

Ubundi utarabyara, ntuba utekereza uko bizamera igihe uzaba ufite umuntu ukurubana imipira yawe, ntuba uzi uko bizamera igihe uzaba utangiye gufata ibya mugitondo, umwana akaba atangiye kukuvangira ukaba urabihagaritse, cyangwa wategura ibyo uri bukore ukabona bimwe ntibigezweho kubera umwana ugikeneye guhabwa umwanya munini kuruta bimwe bindi ugambirira gukora.

Gusa ntibikaguhangayike, mu gihe gito iyo umwana amaze gukura ibintu bitangira gusubira ku murongo.

3. Urwana intambara zo kuvuga ‘oya’ mugihe abandi bari kuvuga ‘yego’

Buri wese azaba ashaka kukubwira ibyo ashaka bivana n’amarangamutima ye ariko wowe uzasubiza nk’umuntu wamaze kuba mukuru, wabaye umubyeyi. Abana bazashaka gukora ibintu uko babishaka, bajye baguha ingero z’abamama b’ababana b’inshuti zabo ko babareka bagakora uko bashaka, ko bakurusha kubafata neza, ariko wowe uzakomeza guhangana no kubabwira oya, igihe bihabanye n’umurongo w’uko wifuza ko bitwara. Ni inshingano zawe gushyira abana ku murongo.

4. Abandi baguha ibitekerezo kuri buri kimwe

Iyo umubyeyi akimara kubyara, ababyeyi be, abavandimwe, inshuti, ba nyirasenge, baramukazi be, babyara be n’abandi bantu nk’abaturanyi usanga bamuha inama ku bintu bitandukanye, bibanda kubireba umwana. Uko umwambika, ibyo umugaburira, uko umusukura, byinshi. Uba ufite inshingano zo kumva ariko ukanatekereza kuko siko abakubwira bose baba ari inzobere mu byo bakubwira.

Ntamuntu ubundi wanga inama ariko iyo ubaye umubyeyi birakabya. Hari n’ababa bashaka kwigira nk’aho bakurusha uburyo bwo kumenya icyo umwana wawe akeneye dore ko uba waramutwise amezi 9 yose, nyamara ugasanga hari n’abakubwira ibyo kumukorera bataranabasha kubyara ngo bamenye niba ibyo bakubwira ari ukuri.

5. Uzishyiraho igitutu mubyo ukora

Umubyeyi wese agira ipfunwe ryo kubona atakoze ibintu neza, rero iyo umaze kubyara bitangira kukubaho. Uba wapanze kwikorera ibintu neza, ukisanga byagenze gake uko utabishakaga, ibi bikakubabaza ukumva witengushye. Gusa jya wibuka ko habaho umunsi mwiza hakaba n’umubi, si byiza rero kwigaya kuko ejo birahinduka bikaba byiza, jya wishimira buri kintu cyose wabashije gukora umunota ku wundi.

6. Urukundo rwawe rushobora guhinduka

Hari ubwo uzisanga utagikunda umugabo wawe kuko atuma muryama cyane kandi wenda wari ukeneye kubyuka sakumi za mu gitondo kugira ngo ubashe gutegura ibyo ugaburira umwana wawe. Gusa nanone hari abagore bishimira kubona umugabo we yita cyane ku mwana wabo nabyo bikamuhindura akaba umugore umerewe neza cyane.

7. Ibyo wambitse umwana bishobora kugutenguha

Muri iki gihe usanga abana batakinera cyane kuko umuntu aba yamwambitse pampa ariko bikaba ikindi kibazo kumenya guhitamo ihuza n’umubiri we. Hari ubwo umubyeyi yambika umwana ubwoko runaka ugasanga imuteye ibisebe, mbese amahitamo akagorana kugira ngo uzafatishe.

Nyuma y’ibyo rero hari n’ubwo wisanga wambitse umwana imyenda myiza na pampa cyangwa pampegisi, ukabona mu buryo butunguranye ibyo umwana yitumye cyangwa yanyaye bihingutse inyuma ku myenda. Ibi rero ku babyeyi bamwe bumva batengushywe cyane.

8. Umwana wawe ntahwema kugutungura

Umwana ku gihe yaba afite icyo aricyo cyose ntabura kugukorera utuntu dutunguranye. Urugero nko kujya kumva ukumva asuze umusuzi unuka nk’uwumuntu mukuru, umunsi umwe ukabona yanze kurya no kuryama ukumva ararira cyane ukayoberwa ibyabaye, undi munsi akirira ameze nk’umumarayika, gutyo gutyo.

Uko umwana akura kandi agenda aba umunyadushya, ushobora kumusiga ahantu runaka uzi ngo ntiyahava, ukagaruka usanga yenda kurenga igitanda. Ugasanga yakoze utuntu utatekerezaga ko dushoboka kuri we.

Birashoboka ko nawe niba uri umubyeyi hari ikintu cyagutunguye mu buzima ukimara kubyara. Jya ahandikwa ibitekerezo ugisangize abasomyi bagenzi bawe. Niba rero nawe uri umwana ukaba ufite ababyeyi, wamaze kumva urugendo mama wawe anyuramo igihe amaze kukubyara. Soma iyi nkuru umenye icyo umukorera

Src: Brightside






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND