RFL
Kigali

Ikiganiro na Gerard Panda winjiranye mu muziki indirimbo iri mu rurimi rwo ku Nkombo yahawe umugisha na Element - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/11/2020 12:00
2


Gerard Rukundo wiyise Gerard Panda ni umusore w'umunyempano w'imyaka 18 wiga mu mwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye wamaze kwinjira mu muziki ku itike ya Producer Element ugezweho muri iyi minsi wamukoreye indirimbo ye ya mbere 'Nkombo Trap' yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Jean Chretien Munezero muri MaxiMed Entertainment.



InyaRwanda.com twagiranye ikiganiro na Gerard Panda tumubaza byinshi ku muziki yinjiyemo, intego ye, injyana yihariye ari gukora ya Trap mu rurimi rwo ku Nkombo, abahanzi akunda, abo yakwishimira gukorana nabo indirimbo n'ibindi bitandukanye. Twaganiriye n'uyu munyempano twifashishije telefone y'uwo mu muryango we na cyane ko muri iyi minsi ari ku ishuri aho yiga mu mwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye mu ishuri ryitwa G.S.Bugunira ryo ku Nkombo.

Gerard Panda wamaze gusohora indirimbo ye ya mbere yise 'Nkombo Trap', izina 'Panda' yongeye ku mazina ye, riri mu Giswahili aho bivuga kuzamuka. Yabonye izuba mu mwaka wa 2002, akaba ari umwana wa 6 mu muryango w'abana 7. Se yitwa Pascal Gipoyi, nyina akitwa Musabyimana Beatha. Gerard Panda yavukiye mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Nkombo, Akagari ka Bugarura, Umudugudu wa Rurembo. Ku Nkombo niho yavukiye akaba akinahatuye.


Gerard Panda yiyemeje kuririmba mu rurimi rwo ku Nkombo mu rwego rwo kurumenyekanisha

Kuri ubu uyu musore yamaze kwinjira mu muziki aho yasohoye indirimbo ye ya mbere yanyuze mu biganza bya Producer Element wo muri Country Records uri mu bagezweho muri iyi minsi mu gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi zikagira igikundiro ku rwego rwo hejuru. Gerard Panda yabwiye InyaRwanda.com ko intego ye mu muziki ari uguteza imbere ururimi rw'iwabo (rwo ku Nkombo) ndetse no gushimisha abanyarwanda akabaha indirimbo nziza zitariho ivumbi.

Yagize ati "Intego yanjey ni uguteza imbere ururimi rw'iwacu no gushimisha abanyarwanda mbaha indirimbo nziza zirimo ubutumwa". Mu bahanzi nyarwanda akunda cyane ni Riderman, The Ben, Bruce Melodie, Bushali na Papa Cyangwe. Mu banyamuziki bo hanze y'u Rwanda akunda bihebuje, ku isonga hari itsinda Migos ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Gerard Panda yashyize The Ben ku mwanya wa mbere mu bahanzi yakwishimira gukorana nabo indirimbo

Gerard Panda ukora umuziki mu rurimo rwo ku Nkombo mu njyana ya Trap & Afrobeat, InyaRwanda.com yamubajije umuhanzi yakwishimira cyane ko bakorana indirimbo, ku mwanya wa mbere ahashyira The Ben, akurikizaho Bruce Melodie. Yagize ati "Umuhanzi nakwishimira gukorana nawe indirimbo ni The Ben cyangwa Bruce Melodie cyangwa Riderman cyangwa Bushari cyangwa Papa cyangwe (King lewis)". 

Yasobanuye impamvu yahisemo injyana na Trap & Afrobeat, ati "Nkora injyana ya trap & afrobeat, nazihisemo kubera ko nzikunda kandi nkaba narabyifuje kuva kera ntarajya mu muziki". Yavuze ko ababyeyi be bakiriye neza cyane kumva ko yinjiye mu muziki, bamugira inama izamufasha kugera kure, ati "Ababyeyi banjye babyakiriye neza, bangira inama yo kubaha no kutishyira hejuru ngo nibagirwe ab'iwacu".

Gerard Panda yadutangarije ko indirimbo ye nshya yise 'Nkombo Tramp' yayanditse ashaka kubwira abanyarwanda kudacika intege, abasaba gushyira imbaraga mu byo bakora anabashishikariza gukunda umurimo. Ati "Indirimbo yitwa 'Nkombo trap', ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira ab'iwacu ngo ntibagacike intege byose birashoboka bashyiremo imbaraga kandi bakunde umurimo".

Gerard Panda w'imyaka 18 yasohoye indrimbo iri mu njyana ya Trap mu rurimi rwo ku Nkombo

REBA HANO INDIRIMBO 'NKOMBO TRAP' YA GERARD PANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Izere Irakoze Juvens3 years ago
    Conglatulation Panda
  • Kwata cilombo2 years ago
    Cool pet yang





Inyarwanda BACKGROUND