RFL
Kigali

Bimwe mu byo utari uzi ku buzima bwa Michelle Obama

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/11/2020 10:32
0


Michelle Obama umufasha wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bagore babayeho ubuzima bwihariye bitewe n'uwo ariwe kandi ubuzima bwe ntibukunze kujya hanze ngo abantu bose babumenye.



Byinshi byagiye biranga Michelle Obama bimwe bikamenyekana ibindi byinshi ntibimeneyekane. Uretse kuba ari umwe mu bagore b'ibikomerezwa ku isi, abayeho ubuzima busanzwe ariko kandi butangaje by'umwihariko muri ibyo byamuranze dore 10 bitangaje utari umuziho:

1) Michelle Obama akora imyitozo ngorora mubiri inshuro 3 mu cyumweru, akazikora igihe cyingana n’iminota 90. Muri iyi myitozo kandi akaba yifashisha umutoza wabugenewe wa siporo akaba ari we umwerekera ibyo akora.

2) Mu mwaka wa 1993 Michelle Obama yasezeye ku kazi yakoraga ko kuba umunyamategeko maze atangira gukora mu mushinga witwa Public Allies Chicago wafashaga urubyiruko kubona akazi ndetse no kubashakira amashuri.

3) N'ubwo akenshi yakunze kugaragara agira abantu inama zo kutarya cyane ibiryo bigira ingaruka ku buzima cyane cyane ibirimo amavuta, Michelle Obama akunda kurya amafiriti yo mu bwoko bwikaraze bwitwa French Fries.

4) Mu buzima abayemo butuma ahuga cyane ku buryo hari n'ibyo areka gukora bitewe no kubiburira umwanya gusa ntashobora na rimwe kubura umwanya wo guhura n’inshuti ze z’abagore maze bagasabana. Nk'uko yabitangaje mu kiganiro cyitwa Watch What Happened gikorwa na Ellen Degeneres, Michelle yavuze ko atajya aburira umwanya inshuti ze.

5) Ubwo yahuraga bwa mbere na Barack Obama mu mwaka wa 1988 babanje kuba inshuti zisanzwe kuko banakoranaga. Ubwo Barack yamusabye ko basohokana bwa mbere, Michelle yamubwiye ko kugira ngo basohokane ari uko abanza gukina Basketball na musaza we, namutsinda akaba ari bwo bajyana ariko musaza we natsinda Obama ntaho baba bakigiye.

6) Mu muryango we w'abana babiri ndetse n’umugabo we nta n'umwe umuhamagara Michelle cyangwa ngo abakobwa be bamuhamagare mama ahubwo bamuhamagara izina bamuhibye ari ryo Meesh. Iri zina Meesh bakaba barahinnye Michelle maze bagakuramo Meesh.

7) Ubwo Michelle yari akiri muto yakundaga gucuranga Piano, wasangaga iyo yajyaga ahantu akahasanga piano yayicaragaho maze agacuranga kugeza ubwo ababyeyi be bamubwira kurekereho, hari n'ubwo kandi bamukubitiraga gutaha kuko yabaga yanze kuva iruhande rwa piano.

8) Ubwo yajyaga kwiga muri kaminuza imwe mu zikomeye ku isi yitwa Princeton, yagiranye ikibazo n'umwarimu wigishaga igifaransa kuko Michelle yavugaga ko akigisha nabi. Ibi bikaba byaramuteye kudasubira kwiga iryo somo.

9) Kuba afite umugabo w'igikomerezwa nka Obama ntibyamubujije ko amutoza kwandurura ameza bamaze kurya. Ibi Obama akaba abikora buri gihe iyo baririye hamwe nk’umuryango.

Nk'uko Barack Obama yabitangarije ikinyamakuru Slate Magazine mu mwaka wa 2013, yavuze ko bimwe mu byo yigishijwe n’umugore we ari ibijyanye no gutegura ameza  hamwe no kuyandurura.

10) Ikintu cya mbere gitangaza Michelle Obama ni ukuba yarakundanye na Barack bakabana ndetse bakanabyarana kuko bwa mbere abona Barack yabonaga afite amazuru manini cyane ku buryo atamutereta.

Nk'uko Michelle yabyanditse mu gitabo cye yise Becoming Michelle Obama, yanditse ko atajya yiyumvisha ukuntu bakundanye kandi cyera yarabonaga bitavamo.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND