RFL
Kigali

Nick Cannon yasubiye mu rukundo n'uwo bahoze bakundana cyera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/11/2020 18:54
0


Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya wabigeze umwuga Nick Cannon yongeye gukundana n’umukunzi we wa cyera bari bamaze imyaka 4 batandukanye.



Nick Cannon ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamenyekanye cyane muri filime yitwa Love Doesn’t Cost a Thing yakinanye na Christina Millian muri 2003, yakomeje gukina filime z'urwenya anabifatanya no gukora kuri television yitwa MTV aho afite ikiganiro cyitwa Wild n Out.

Uyu mugabo w’imyaka 40 akaba yemeye ku mugaragaro ko yasubiranye n’umukunzi we wa cyera witwa Brittany Bell w’imyaka 33 y'amavuko, aba bombi bakaba baranabyaranye umwana w’umuhungu witwa Golden Cannon.

Nick Cannon watangiye gukundana n'uyu mugore guhera mu mwaka wa 2014 ubwo yatandukanaga n'uwahoze ari umugore we Mariah Carey, ubwo yatandukanaga n'uyu muhanzikazi bari bapfuye ko Nick Cannon yamuciye inyuma akajya gutera inda uyu mugore Brittany Bell.

Nyuma yo gukora gatanya na Mariah Carey, Nick Cannon yahise atangira gukundana na Brittany Bell ku mugaragaro guhera muri 2014. Urukundo rw'aba bombi rwarakomeye, ariko ntirwarambye kuko mu mwaka wa 2017 baratandukanye, batandukana bamaze kubyarana umwana umwe.

Mu mwaka wa 2018 Nick Cannon akaba yaratangiye gukundana n’umunyamideli kazi witwa Jessica White, umubano wabo waranzwe no guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kwitana ba mwana kugeza ubwo mu kwezi kwa 8 uyu mwaka batandukanye byeruye.

Jessica White akimara gutandukana na Nicki Cannon yabwiye itangazamakuru ko ikibatandukanije ari uko uyu mugabo Nicki Cannon yamucaga inyuma akajya ku wo bahoze bakundana ariwe Brittany Bell. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa ni bwo amafoto ya Brittany agaragaza ko atwite yatangiye kujya mu itangazamakuru hibazwa niba ari Nicki Cannon wamuteye inda.

Kuri uyu munsi ni bwo Nick Cannon yabwiye igitangazamakuru cya TMZ ko yasubiranye n'uwo babyaranye Brittany Bell ndeste ko bari kwitegura kubyara umwana wa kabiri. Yakomeje avuga ko kuba basubiranye ari cyo yifuzaga kuko amukunda cyane.

Nicki Cannon kandi yongeyeho ko kuba yaraciye Mariah Carey inyuma hamwe na Jessica White akajya kwa Brittany Bell ari uko yamukundaga kandi ahamya neza ko ari we wamugenewe. Yasoje avuga ko afitanye umubano mwiza na Jessica White by'umwihariko akaba abanye neza n’umuhanzikazi Mariah Carey dore ko bombi babyaranye impanga zitwa Moroccan na Monroe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND