RFL
Kigali

Impano hanze ya Kigali: Yabanye na Fire Man muri Geto none baraburanye! Agahinda k’abahanzi n'ubuhanga bw’abatunganya muzika

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/11/2020 9:34
0


Imyidagaduro yo mu Rwanda ibarizwa cyane mu mujyi wa Kigali aho abahanzi bamaze kwisuganya bahita bajya kuba mu mujyi rwagati ku gicumbi cy’imyidagaduro. Iyo uganiriye n’abahanzi bo hanze ya Kigali bakubwira ko basubizwa inyuma iyo bazanye ibihangano byabo mu murwa kandi bashoboye kuririmba cyane.



Mu cyumweru dusoje, Umunyamakuru wa InyaRwanda.com yatembereye mu karere ka Huye, aganira na bamwe mu bahanzi biyita abami b’injyana bakora muri Huye yose ariko bagatinya kuza i Kigali anaganira n’abatunganya umuziki (Producer). Mu kiganiro na Holly Rapper umaze hafi imyaka 8 ari umuraperi hamwe na Vocal King umuhanga mu Majyepfo kandi ushoboye injyana ya R&B.


Aba bahanzi bombi twaganiriye baba bafite inyota yo gukora muzika no gutera imbere, HollyRapper umuraperi w’imyaka 28 y’amavuko, wakoranye indirimbo na Fireman yitwa “Ntuzajyeyo”, yemeza ko banabanye mu nzu imwe muri Kigali mu Kagarama, ariko byarangiriye aho bakaba baherukana ubwo. Avuga ko kuza muri Kigali uzanye indirimbo, bamwe ntibayemera kuko baba bumva ko nta muhanzi wo mu Ntara wakora indirimbo nziza cyane. 

Mu magambo ye uyu muraperi yagize ati “Agahinda ni kenshi, twakoze indirimbo nyinshi ariko ntidutera imbere na gato, abanya-Kigali ntibaduteza imbere bumva twe bo mu Ntara nta bizima dukora, ariko siko biri bahindure imyumvire, dukora indirimbo nziza kandi zifite ubutumwa, kuzana indirimbo i Kigali biratangaje, barakureba bakabona batagukina kubera uburyo baba bashaka abakorera mu mu mujyi wa Kigali“.


Vocal King ibumoso mu myambaro y'umukara na Holly Rapper iburyo

Ndayisenga Jean Claude (HollyRapper), yungamo ati ”Ubu ni ubwa mbere tubonye umunyamakuru wa Kigali aza mu ntara kureba impano, birashimishije, ariko reba nk'ubu nabanye na Fireman mu nzu imwe, bigera aho biranga manuka mu cyaro, ntacto bintwaye nkora muzika ariko reka nkwitumire 'uzambwirire abahanzi ba Kigali ko bari hejuru kubera ifaranga ariko tubarusha imirongo y’indirimbo'”.

Mugenzi we Vocal King nawe yungamo ati: “Wabyiboneye nawe, tuzi kuririmba ariko Kigali udufata uko tutari, bamwe tuba dukeneye abaterankunga ba muzika yacu, dufite inyota yo gukorera i Kigali kandi turashoboye nk’abahanzi ba Kigali turanabarenze ariko uburyo n’ingiro biba bigoye kuza i Kigali tuba dufite agahinda tumaranye igihe ukuntu tudatera imbere akandi dukora ibyiza”.


Alpha ufatwa nk'umu Producer w'umuhanga mu mujyi wa Huye

Ku ruhande rw’utunganya indirimbo w’umuhanga mu mujyi wa Huye, Alpha, ufite Studio yitwa “Alpha Touch Studio”, ni umwe mu bamaze igihe bakora umuziki muri kano karere, avuga ko abahanzi abenshi bahura n’imbogamizi z’ubushobozi ariko bazi kuririmba no kwandika neza. Alpha Touch Studio, inzu itunganya umuziki mu buryo bwa Audio ikaba imaze imyaka ine (4 Years) ikorera i Tumba mu Karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo. Ikora indirimbo z'Abahanzi bakora umuziki usanzwe (Secular Music) n'izo kuramya Imana (Gospel Music).

Producer Alpha yatangiye umuziki cyera ku buryo amaze imyaka irenga 15 akora umuziki ucurangwa mu nsengero ndetse no gukora imiziki ikoze abantu baririmbiraho batiriwe bacuranga (Instrumental). Producer Alpha akaba afite 'diplome' ya Kaminuza aho yize mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare, ubu ni UR- Huye, akaba yararangije Kaminuza mu 2015. Nyuma yaje gutangira kwikorera ku giti cye, ibintu avuga ko yasanze ari byiza, ajya mu bijyanye n'umuziki cyane ko yari asanzwe abimazemo igihe kinini aho yahuriyemo na benshi kandi bagakunda ibikorwa yakoraga.

Ibirango bya Alpha Studio

Indirimbo akora za 'Audio' ziba ziganjemo umuziki uryoheye amatwi dore ko Studio ye 'Alpha Touch Studios' irimo ibikoresho byinshi aho usanga harimo n'ama Gitari afasha gukora umuziki wiganjemo live.

Producer Alpha amaze gukora indirimbo nyinshi z'abahanzi n'ama korali kandi zigakundwa aho yakoreye n'umuhanzi uzwi ku izina rya Thacien Titus. Alpha mu kiganiro n’itangazamakuru akomeza avuga ko afite intego yo gukora no kuzamura Muzika Nyarwanda aho aganira n'abamugana mu rwego rwo kurebera hamwe icyarushaho kuba kiza.

Mu Karere ka Huye hari impano nyinshi, Butare ubusanzwe izwi ho kubyara abahanzi b’Ibyamamare, harimo itsinda rya Urban Boyz ryazamukiye mu mujyi wa Huye.

KANDA HANO WUMVE CHINA GAL YA VOCAL KING

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NTUZAJYEYO" YA HOLLYRAPPER NA FIREMAN

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND