RFL
Kigali

Britney Spears yatsinzwe mu rubanza yaregagamo Se

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/11/2020 14:22
0


Umuhanzikazi Britney Spears wari umaze iminsi mu rukiko arega se Jamie Spears, amushinja gukoresha amafaranga ye nabi, uyu munsi yatsinzwe.



Britney Spears ukomoka mu gihugu cya Amerika, yamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga rwa muzika mu ndirimbo zitandukanye yaririmbye zirimo nka Womenizer, I’m a Slave 4U, Britney Jean ndetse n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzikazi akaba yaramaze igihe kinini arega se witwa Jamie Spears, amushinja ko amukoreshereza umutungo nabi kuko ariwe uwucunga ndetse yanamushinjaga ko amuha amafaranga macye andi akayijyanira.

Jamie Spears umaze imyaka 12 ariwe ucunga umutungo w’umukobwa we Britney Spears nkuko urukiko rwabimuhereye uburenganzira, kuri ubu Britney yifuza ko urukiko rwakwambura se ubwo burenganzira maze akiyobora ku giti cye.

Britney akaba yarambuwe uburenganzira bwo gucunga umutekano we mu mwaka wa 2007, ubwo yari amaze iminsi afite ibibazo byo mu mutwe byatewe no gukoresha ibiyobyabwenge ku buryo byarenze umubiri we.

Guhera icyo gihe Britney yajyanywe kwa muganga kwivomesha ibiyobyabwenge, se niwe wahise ahabwa uburenganzira bwo kurinda umutungo we kuko icyo gihe umukobwa we atari abashije gukoresha amafaranga ye mu buryo bwiza kuko amenshi yayamariraga mu biyobyabwenge.

Guhera mu mwaka wa 2007 amafaranga yose ndetse n'indi mitungo ya Britney Spears bikaba byari mu maboko ya se Jamie Spears kugeza magingo aya. Ibi ni nabyo byateye Britney kujyana se mu rukiko mu rwego rwo gusubirana uburenganzira ku mutungo.

Urubanza rurangiye mu masaha macye ashize, rukaba rwanzuye ko Jamie Spears ariwe wakomeza gucunga umutungo wa Britney Spears mu gihe bakigenzura imyitwarire y'uyu muhanzikazi.

Ntibyatinze Britney nawe ahita atangaza ko nta bitaramo azongera kuririmbamo kugeza igihe se azamusubiza uburenganzira ku mutungo we.

Nk'uko nyina wa Britney witwa Lynne Spears yabitangarije ikinyamakuru The Sky News, yavuze ko n'ubwo umukobwa we yatsinzwe uyu munsi bitamubuza gukomeza kurwanira uburenganzira ku mutungo we ubarirwa mu mafaranga miliyoni 60 z'amadolari ya Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND