RFL
Kigali

Bebe Cool yasabye Leta ya Uganda gufungura utubari

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/11/2020 17:13
0


Umuhanzi Bebe Cool yatakambiye leta ya Uganda ayisaba ko yafungura utubari kuko ari two tutakwirakwiza Covid19 nk'uko amateraniro yayikwirakwiza.



Bebe Cool ukomoka mu gihugu cya Uganda ukora injyana ya Afrobeat hamwe na Dancehall, yamenyekanye mu ndirimbo nka Love You Everyday yasohoye muri 2015, Up&Wine yasohoye muri 2018 ndetse n'iyitwa Wire Wire yasohoye uyu mwaka.

Uyu mugabo Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool mu muziki yasabye ko igihugu cyabo cya Uganda cyagerageza kugabanya amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19 cyane cyane abangamira imyidagaduro.

Ibyo abivuze nyuma y'uko ku munsi w'ejo leta ya Uganda yakomoreye ibikorwa bitandukanye birimo amasare ya siporo, aho bakoresha massage, aho bakinira urusimbi ndetse n’ibibuga bikinirwaho imikino itandukanye, ibyo bikazatangira kuwa Gatandatu w'iki cyumweru.

Mu gitondo cy’uyu munsi ni bwo umuhanzi Bebe Cool yabwiye ikinyamakuru gikorera hariya muri Uganda cyitwa Sqoop ko abona ibyo leta yabo yakoze aribyo gusa ngo bibagiwe ikintu kimwe cy’ingenzi ari cyo cyo gufungura utubari.

Kuri we abona insengero bafunguye arizo zakwanduza abantu benshi kurenza utubari. Yavuze ko utubari tujyamo abantu bacye ugereranije n'abajya mu nsengero zitandukanye.

Yasoje asaba ababishinzwe kuba bagenzura ikintu kijyanye no gufungura utubari hamwe n’utubyiniro kuko abakora ubwo bucuruzi bahombye ndetse ko bakwiye gukomorerwa maze bakabona uko bongera gushaka imibereho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND