RFL
Kigali

Inzu Kobe Bryant yakuriyemo yagurishijwe akayabo muri Amerika

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/11/2020 17:18
0


Inzu Kobe Bryant n'umuryango we babayemo akiri muto, iherereye muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yagurishijwe ibihumbi 810 by'amadolari, asaga miliyoni 793 z'amafaranga y'u Rwanda.



Iyi nzu igurishijwe nyuma y'amezi 10 Kobe wabaye umunyabigwi ukomeye muri NBA atabarutse, azize impanuka ya kajugujugu yanahitanye umukobwa we Gianna n'abandi bantu 7 bari bayirimo.

Kobe Bryant yabaye muri Philadelphia akiri muto, aho yafashije ishuri yigagaho rya Lower Merion gutwara igikombe cyo muri iyo leta mu 1996.

Kobe n'umuryango we bavuye muri iyi nzu mu 2008, ikaba yarongeye gushyirwa ku isoko muri Nzeri uyu mwaka, aho yagurishwaga ibihumbi 899 by'amadolari.

TMZ yatangaje ko iyi nzu yagurishijwe ibihumbi 810$, kubera ko umubare #81 wari udasanzwe kuri Kobe Bryant watsinze amanota 81 ubwo yakinaga na Toronto Raptors ku wa 22 Mutarama 2006.

Agaciro k'iyi nzu bivugwa ko kagenwe na David Wyher na TJ Sokso bo muri sosiyete ya Compass.

Ibyihariye kuri iyi nzu ni uko ifite aho Kobe Bryant yitorezaga mbere y’uko aba umukinnyi ukomeye muri NBA.

Kobe n'umukobwa we Gianna wari ufite imyaka 13 y'amavuko, bari mu bantu 9 baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Mutarama 2020.

Nta mazina y'uwaguze iyi nzu yatangajwe, yewe nta n'ikidasanzwe yabwiwe, gusa icyo agomba kuzirikana ni uguha agaciro ahantu agiye kuba.

Inzu Kobe Bryant yakuriyemo n'umuryango we

Mu nzu imbere harimo bimwe mu bikoresho bya Kobe Bryant

Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Mutarama 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND