RFL
Kigali

Umukobwa wa Lil Wayne yamusabye gusaba imbabazi ku bwo gushyigikira Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/11/2020 11:02
0


Nyuma y'uko umuraperi Lil Wayne yagaragaje ko yari ashyigikiye Trump mu matora ndetse yanamuteye inkunga mu bijyanye no kwiyamamaza, ibintu bitashimishije abantu benshi barimo n’umuryango we, kuri ubu umukobwa we yamusabye gusaba imbabazi.



Umukobwa wa Lil Wayne witwa Regina Carter ari mu bantu batunguwe no kubona se Lil Wayne ashyigikiye Trump. Akoresheje urukuta rwe rwa instagram uyu mukobwa yagaye abantu bose bashyigikiye Trump ndetse avuga ko bakoze amakosa akomeye.

Regina Carter w’imyaka 21 akaba ari we mfura ya Lil Wayne yabyaranye n’umukinnyi wa filme witwa Toya Wright, ni we wafashe iya mbere mu kugaya se ndetse n’ibindi byamamare byatoye Trump.

Mu butumwa bugizwe n’amagambo menshi yanditse mu ijoro ryakeye, Regina yavuze ko umunsi wa mbere akibona ifoto ya se ari kumwe na Trump byamutunguye ku buryo bukomeye bitewe n'uko atari azi ko se amushyigikiye.

Regina yavuze ko yagerageje guhamagara se akimara kubibona ngo bavugane, nuko se amusubiza ko byamugora kumva impamvu ashyigikiye Trump, yongeyeho ko ari umwana azabyumva akuze.

Regina kandi yakomeje avuga ko ari igisebo ku birabura bose kubona umuhanzi bakunda kandi bashyigikiye igihe kinini ari gutera inkunga Trump kandi abizi ko Trump atitaye ku birabura.

Mu magambo ye Regina yasoje asaba se gusaba imbabazi ku mugaragaro kuko yababaje abafana be ndetse n’umuryango we. Yanamwibukije ko natabikora azahomba abafana be kandi ko azabura inshuti ze nk'uko yahombye umukunzi we bitewe no gushyigikira Trump.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND