RFL
Kigali

Kenya: Abahanzi nyarwanda Nick Nicole na Majo Safari basezeranye kubana akaramata mu birori bibereye ijisho-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/11/2020 20:08
0

Umuhanzikazi mu muziki wa Gospel mu kiragano gishya, Nicole Ituze wiyise Nick Nicole na Maniraguha Joseph uzwi mu muziki usanzwe nka Majo Safari bambikanye impeta y'urudashira mu birori byabereye mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi.



Kuwa Gatandatu tariki 07/11/2020 ni bwo Majo na Nick Nicole basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye i Nairobi ahitwa Lavington mu rusengero rwitwa St Austin Catholic church, basezeranywa n'Umupadiri w'umuzungu witwa Gilles. Abatumiwe mu bukwe, biyakiriye muri Sport View Hotel iherereye ahitwa Kasarani. Aba bombi bakomoka mu karere ka Rubavu, basezeranye imbere y'amategeko tariki ya 31 Mutarama 2020 mu muhango wabereye ku murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali mu Rwanda.


Nicole na Joseph bakoreye ubukwe i Nairobi

Inkuru wasoma: VIDEO: "Imana nimfasha umuziki wanjye uzatuma Gospel izamuka mu Rwanda" Nicole Ituze

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Nick Nicole yadutangarije ko hari ibintu byinshi akundira umukunzi we Majo. Icyo yashyize ku mwanya wa mbere, yavuze ko ari umugabo uzi ubwenge ndetse ushyira mu gaciro. Yagize ati "Mukundira ko ari umugabo uzi ubwenge, ushyira mu gaciro, ikindi mukundira ni uko ari humble". Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'igihe kitari gito bamaze bakundana, gusa urukundo rwabo ntibigeze barugaragaza mu ruhame ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.


Nicole na Majo bakoze ubukwe nyuma y'igihe kinini bamaze bari mu munyenga w'urukundo

Mu 2017 mu kwezi kwa Mata ni bwo Nick Nicole yagejeje bwa mbere ku inyaRwanda.com indirimbo ze, hakaba hari hashize iminsi micye atangiye umuziki. Yakomeje urugendo rwe rw'umuziki akora indirimbo zitandukanye zirimo; Mpisemo, Ndagushima, Tuza, Nzi neza, Warandamiye n'izindi. Mu gihe amaze mu muziki, yabashije gusangira urubyiniro n'icyamamare Pastor Papane wo muri Afrika y'Epfo ubwo yari mu Rwanda. Nick Nicole aherutse kubwira InyaRwanda ko Imana nimufasha, umuziki we uzaba ikiraro kizatumbagiza mu mahanga umuziki nyarwanda wa Gospel. 

Mu bijyanye n'ubuzima bw'urukundo, umuhanzikazi Nick Nicole yihebeye umusore witwa Majo Safari bamaze no kurushinga bakiyemeza kuzatandukanywa n'urupfu. Majo Safari umugabo wa Nick Nicole, yakunze guhisha kenshi ko akundana na Nicole. Ku bijyanye n'umuziki, uyu musore si mushya mu muziki kuko awumazemo imyaka irenga 6. Amaze gukora indirimbo zitandukanye ziganjemo iz'urukundo aho twavugamo; Amore, Naranyuzwe, Umwali n'zindi. Kuri ubu ibijyanye n'umuziki, uyu musore asa n'uwabishyize ku ruhande kuko hashize imyaka 3 atawugaragaramo cyane nka mbere-hashize imyaka 3 nta ndirimbo nshya ashyize hanze.

REBA ANDI MAFOTO MENSHI Y'UBUKWE BWA NICOLE NA JOSEPH (MAJO)


Nicole Ituze bari bamuteguriye itapi y'umutuku

Nicole na Majo basezeranyijwe n'umupadiri w'umuzungu


Basezeranye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose


Nicole ati "Mukundira ko ari umugabo uzi ubwenge"



Nicole na Majo bari basazwe n'ibyishimo ku munsi w'ubukwe bwabo


Amazina yabo bari bayanditse ku modoka zabatwaye ku munsi w'ubukwe 

 

Ni umugabo uzi ubwenge!


Nicole Ituze wiyise Nick Nicole yizera ko igihe kimwe Imana ishobora kuzamukoresha akamenyekanisha ku Isi hose umuziki nyarwanda wa Gospel

Joseph (Majo) umugabo wa Nick Nicole

Inkweto Nicole yari yambaye ku munsi w'ubukwe bwe


Nicole na Majo biyemeje kubana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu

REBA HANO 'NARANYUZWE' INDIRIMBO YA MAJO SAFARI


REBA HANO 'WARANDAMIYE' INDIRIMBO YA NICOLE ITUZE (NICK NICOLE)


AMAFOTO: Afrimedialive






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND