RFL
Kigali

Ibintu 5 bigaragaza ko utiteguye kujya mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/11/2020 18:52
2


Mu gihe abantu benshi bavuga ko bashaka urukundo ariko hari igihe usanga urushaka aba atiteguye kurujyamo nk'uko abitekereza bitewe n’ibintu byinshi yanyuzemo cyangwa n’imyitwarire ye imuranga.



Uko dutekereza ko dukeneye gukunda tukanakundwa gusa bibaho ko wibeshya igihe ugomba kugira mu rukundo. Hari ibimenyetso 5 by'ibanze bizagucira amarenga ko utiteguye kuba wajya mu rukundo:

1)      Uraharara: Abantu benshi bitiranya guharara no gukunda, hari igihe uharara umukobwa cyangwa umusore ukabyitiranya ko umukunda. Uru rukundo n'iyo urugiyemo ntiruramba kuko uba warugiyemo uhubutse kandi witiranije guharara n’urukundo.

2)      Amagambo yawe ntajyana n’ibikorwa: Ikintu cyerekana ko witeguye gukunda ni igihe ibyo uvuze ari byo ukora. Igihe cyose utarabasha kurinda ijambo ryawe wabwiye umukunzi maze ngo urishyire mu bikorwa ntabwo witeguye kujya mu rukundo.

3)      Uracyashidikanya: Umwanzuro wafashe wo kujya mu rukundo ntuwizeye ndetse uhora wibaza niba umukunzi wawe mukwiranye, mbese uracyashidikanya ku bintu byose bijyanye n’urukundo.

4)      Ntiwizera: Kuba utabasha kwizera umukunzi wawe cyangwa abantu bose muri rusange ni ibikwereka ko utiteguye kujya mu rukundo kuko utakundana n’umuntu utizeye. Icyizere ni cyo gikomeza urukundo, iyo ntacyo urukundo ruracumbagira.

5)      Ufite ubwoba bwo gukunda: Ushobora kuba ufite ubwoba bwo kujya mu rukundo bitewe n'uko wigeze gukunda ugahemukirwa cyangwa ukababazwa. Niba utarabasha gusiga ibyakubayeho ahashize ntabwo uzigera ukunda nk'uko bikwiriye.

Ibyo bimenyetso uko ari 5 ni byo bizagufasha kumenya neza niba witeguye gukunda cyangwa utabyiteguye bityo bigufashe kudatakaza umwanya wawe kimwe n'uwa mugenzi wawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NYIRISHEMA JEAN NEPO3 years ago
    GUKUNDA NIBYIZA ARIKO WABANJE KUBITEKEREZAHO MURAKOZE.
  • Shema hudu2 years ago
    yego Koko ntakuntu waba warakunze Abantu barenze 5 baguhemukire pe NGO uzongere gukunda nawe ubwawe bigutera ubwoba Kandi ahokuhira ururabo rwumye wabireka kuko uba ukorera ubusa





Inyarwanda BACKGROUND