RFL
Kigali

The Pink na Deborah wa Beauty For Ashes basohoye indirimbo y'ishimwe 'I thank you' yatunganyirijwe mu Bufaransa-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/11/2020 12:37
0


The Pink umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wa Gospel unaherutse gukorana indirimbo n'abaraperikazi bakomeye ku mugabane wa Afrika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa 'I thank you' yakoranye n'umuhanzikazi w'umunyempano Deborah Uwitonze wa Beauty for Ashes wanaririmbye muri Singiza Music ya UR Huye.



Amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyirijwe mu Rwanda na Elisee Raha no mu Bufaransa kwa Producer Bill Gates Mulumba, naho amashusho yayo akorwa na Sinta&Samy. Aya mashusho agaragaramo abahanzikazi b'abanyempano barimo; Annette Murava, Peace Hoziyana, Lydia wa True Promises, Deborah na The Pink. Clarisse Uwineza (The Pink) yabwiye INYARWANDA ko ayifata nk'ishimwe ku Mana kuba agihumeka umwuka w'abazima. Yavuze ko ariyo mpamvu yifuje kuyisohora muri uku kwezi avukamo. Ati 

Indirimbo yitwa 'I Thank You' nayikoranye n'umukobwa ufite ubuhanga kandi uzwi mu matsinda akomeye nka Beauty for Ashes na Singiza Music, Deborah Uwitonze. Audio yafatiwe hano mu Rwanda n'umusore witwa Elizee Raha, yoherezwa muri France isozwa n'uwitwa Gates Sound. Video yakozwe na Sinta&Samy. Iyi ndirimbo nifuje kuyisohora muri uku kwezi kuko ari kwo mvukamo...ngira ngo ibe ishimwe ryanjye ku Mana. Ariko kandi n'undi wese yayifashisha agashima Imana ibyo idukorera umunsi ku munsi mu buzima bwacu.

The Pink yakomeje ati "Iyo wumvise igitero cyayo cya mbere mvuga uburyo ndyoherwa no kubana n'Imana. Naho igitero cya kabiri nkasa n'usubiza amaso inyuma niyibutsa igihe nahitagamo gukurikira Yesu ko nawe yamfashe ukuboko kugeza uyu munsi. Mu by'ukuri ndashima Imana ko mu bubi bwanjye yansanze ikampindura. Buriya twicaranye navuga Imana bugacya bukira kuko ihora intangaza".

The Pink wahoze aririmba indirimbo zisanzwe nyuma akaza kwakira agakiza agatangira urugendo rwo guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, avuga ko gukizwa bitavanyeho ibigeragezo, ahubwo ngo yize ko kubicamo nabyo bitagira uko bisa kandi ngo ibiremereye ubibona nk'ibisanzwe. Ati "Si uko ibigeragezo byashize, oya, ahubwo ni uko namenye ko kubicanamo nabyo bitagira uko bisa. Ibyari biremereye ubibona nk'ibisanzwe".

The Pink umwibuke mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo; Ikiganza cy'Uwiteka Ft Gaby Kamanzi, Ituro, Intwaro z'Imana, You love me Ft NPC & Columbus, n'izindi. Deborah Uwitonze wakoranye indirimbo na The Pink, aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Ni Yesu' iri mu njyana ya Reggae. Ni umuririmbyi w'ijwi ritangaje, ibi ukaba wabihamirizwa n'abumvise indirimbo ye 'Ni Yesu' ndetse n'abamuzi muri Beauty For Ashes.


The Pink hamwe na Deborah Uwitonze


The hamwe n'abanyempano bagaragara mu ndirimbo 'I thank you'

REBA HANO INDIRIMBO 'I THANK YOU' YA THE PINK FT DEBORAH UWITONZE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND