RFL
Kigali

Nice Ndatabaye yasubiyemo 'Umbereye Maso' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 4 ayikorana n'abaririmbyi bakomeye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/11/2020 9:38
0


Niba utazi indirimbo 'Umbereye Maso' ya Nice Ndatabaye, ni urugero rwiza rw'uko udakurikiranira hafi umuziki wa Gospel w'abahanzi nyarwanda. Ni imwe mu ndirimbo za Gospel zikunzwe byo ku rwego rwo hejuru dore ko magingo aya imaze kurebwa inshuro hafi miliyoni eshanu kuri Youtube. Nyiri iyi ndirimbo, Nice Ndatabaye yamaze kuyisubiramo.



Nice Ndatabaye umuhanzi nyarwanda uba muri Canada, ari mu bahanzi bari ku gasongero k'abahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda abicyesha indirimbo 'Umbereye maso' yakoranye na Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Biratungana', 'Buri munsi', n'izindi.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, iyi ndirimbo 'Umbereye maso' mu myaka ibiri n'amezi 4 imaze kuri Youtube kuri shene yitwa Byishimo live, imaze kurebwa inshuro 4,596,305. Imaze gutangwaho ibitekerezo bigera kuri 504. Abantu ibihumbi 9 nibo bagaragaje ko bishimiye cyane iyi ndirimbo, naho abantu 1,000 bagaragaza ko batayikunze.


Nice Ndatabaye hamwe n'umufasha we babana muri Canada

Tariki 08/12/2019 Nice Ndatabaye yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cyahembuye imitima ya benshi. Ajya gutegura iki gitaramo, yatekereje izina yacyita, mu mutwe hahita hazamo kucyitirira indirimbo 'Umbereye maso' yatumbagije izina rye, ni ko kucyita 'Umbereye maso live concert'.

Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel. Muri iki gitaramo, ni bwo yasubiyemo iyi ndirimbo ye, ayikorana n'abaririmbyi b'abahanga cyane bari baje kumushyigikira. Kuri ubu rero amashusho y'iyi ndirimbo baririmbanye icyo gihe yamaze kugera hanze.


Nice Ndatabaye mu gitaramo cya mbere yakoreye mu Rwanda

Abahanzi bagaragara muri iyi ndirimbo 'Umbereye maso' yasubiwemo ikanyuzwa kuri shene ya Youtube ya Nice Ndatabaye, ni Serge Iyamuremye, Daniella Rugarama, Gaby Kamanzi, Chance Mbanza, Prosper Nkomezi, Jado sinza, Muhoza Janvier na Nice Ndatabaye. Baririmbye iyi ndirimbo ubwo amatara yose y'ihema ryabereyemo iki gitaramo yari yazimijwe, abantu bose bakaba bari bacanye amatara ya telefone zabo.

REBA HANO 'UMBEREYE MASO' YA NICE NDATABAYE FT ALL STARS


InyaRwanda.com twabajije Nice Ndatabaye impamvu yasubiyemo iyi ndirimbo yamugize uwo ari we uyu munsi mu muziki, adusubiza agira ati "Impanvu nahisemo gusubiramo iyi ndirimbo “Umbereye maso“ ni indirimbo abantu benshi bakunze dore ko ari nayo nitiriye igitaramo yafatiwemo amajwi n'amashusho mu buryo buri Live."

Ndatabaye yavuze ko icyamuteye kuyiririmbana n'abaririmbyi twavuze haruguru, ari uko bose ari inshuti ze ukongeraho no kuba yaranejejwe bikomeye no kubabona mu gitaramo cye cya mbere yakoreye i Kigali. Ati "Impanvu yanteye kuyikorana n'abaramyi bagenzi banjye byatewe n’impanvu nyinshi ariko navugamo ebyiri".


Gaby Kamanzi ni umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo ya Nice Ndatabaye

Nice Ndatabaye yakomeje ati: "Icya mbere ni uko buri umwe wese muri bo ari inshuti yanjye mu buzima busanzwe turashyikirana, tugirana inama, turasabana, rero ni inshuti zanjye cyane. Impanvu ya kabairi ni uko byanejeje kubabona aba bene Data bitanze bakaza kudushyigikira byaratunejeje cyane.

Ndetse si bo bonyine baje harimo n'abandi bene Data bamwe ntibuka amazina ariko ndanashimira abayobozi bacu bo muri All Gospel Today itsinda ry'abaramyi duhuriramo barimo umuyobozi “Gedeon“ ndetse n'abandi benshi biganjemo abashumba n'abaririmbyi".


Ndatabaye arashimira byimazeyo abamushyigikiye mu gitaramo yakoreye i Kigali

Nice Ndatabaye yasoje agira ati "Muri rusange ndashimira Pastor Olivier, Bishop Dr Fidèle Masengo na Madamu, umuramyi Ada Bisabo Claudine etc.... n'abandi mwese bahabonetse turabashimira. By’umwihariko abo twaririmbanye ndabashimira cyane n'abaje kudushyigikira, abaramyi ku giti cyabo ndetse n'ama Ministere".

Ku bijyanye na gahunda z'umuziki afite mu minsi iri imbere, Ndatabaye yagize ati "Project ziri imbere hari indirimbo nyinshi ndimo gutegura ziri muri studio zirabageraho vuba cyane, ikindi hasigaye indirimbo imwe mu zo nakoreye i Kigali muri Serena Hotel nayo iri gutuganywa nirangira nzayibagezaho. Hanyuma ibindi bikorwa tuzagenda tubibamenyesha ibitaramo n'izindi gahunda uko iminsi igenda yegereza y’ibyo bikorwa".


Nice Ndatabaye hamwe n'umuryango we barashima Imana ko ibabereye maso

Amwe mu mafoto yafashwe na Evode Mugunga wa InyaRwanda.com yakwibutsa uko byari bimeze mu gitaramo cya Nice Ndatabaye

Nyuma y'igitaramo Nice Ndatabaye n'umugore we barambitsweho ibiganza n'abakozi b'Imana


Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, ibintu byakoze ku mutima wa Nice Ndatabaye

REBA HANO 'UMBEREYE MASO' YA NICE NDATABAYE FT ALL STARS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND