RFL
Kigali

Dore abakinnyi Mashami Vincent azahagurukana berekeza muri Cape Verde

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/11/2020 10:12
6


Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Mashami Vincent yaraye asezereye abakinnyi 10 byatumye asigarana abakinnyi 21 baziyongeraho Yannick Mukunzi na Bizimana Djihad bazahurira muri Cape Verde.



Mu bakinnyi basaga 37 bari bahamagawe n'umutoza Mashami Vincent bagiye bagabanywa buhoro buhoro, kugeza ubwo haraye hasezerewe abakinnyi bagera kuri 11 byatumye hahita hagaragara urutonde rwa nyuma ruzerekeza muri Cape Verde kuri uyu wa mbere.

Abakinnyi 10 basezerewe:

Sibomana Patrick akinira Palice FC

Nsabimana Eric akinira As Kigali

Rusheshangoga Michel akinira As Kigali

Ngendahimana Eric akinira Kiyovu Sport

Twizerimana Onesme akinira Musanze FC

Byiringiro Lague akinira APR FC

Niyomugabo Claude akinira APR FC

Niyonzima Olivier akinira APR FC

Rwabugiri Umar akinira APR FC

Usengimana Danny akinira APR FC


Byiringiro Lague ari mu bakinnyi basezerewe ku munota wa nyuma  

Abakinnyi bagomba kwifashishwa ku mukino u Rwanda ruzasuramo Cape Verde:

Abanyezamu:

Kimenyi Yves (SC Kiyovu)

Kwizera Olivier (Rayon Sports)

Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

Ba myugariro:

Manzi Thierry (APR FC)

Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks | USA)

Nsabimana Aimable (Police FC)

Ombolenga Fitina (APR FC)

Imanishimwe Emmanuel (APR FC)

Rutanga Eric (Police FC)

Mutsinzi Ange (APR FC)


Tuyisenge Jacques na we ari mu bakinnyi bitabajwe nyuma yo kugera muri APR FC

 Abakina Hagati:

Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium) Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden) Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania) Muhire Kevin (El Gaish, Egypt)

Niyonzima Ally (Azam FC, Tanzania)

Nshuti Savio (Police FC)

Manishimwe Djabel (APR FC)

Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC | Greece)

 

Ba rutahizamu:

Hakizimana Muhadjili (AS Kigali)

Iyabivuze Oseé (Police FC)

Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania)

Tuyisenge Jacques (APR FC)

Aba bakinnyi Hashobora kwiyoneraho Rugwiro Herve ugifite ikibazo cy’ibyangombwa. Mu gihe yabibona kare yajyana n’abandi bakinnyi mu gihe bitakunda agasigara. Amavubi azahaguruka kuri uyu wa mbere mu gitondo yerekeza muri Cape Verde aho bazahurira na Mukunzi Yannick na Djihad Bizimana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmanuel mfitumukiza3 years ago
    urutonde nirwo kabisa twizeye itsinzi
  • MUNGUYiKo Benjamin3 years ago
    Ndabona aboba kinnyi tuzastinda cap ver kbx
  • bugingo3 years ago
    monnet paquet kobatamuhamagaye?
  • oda3 years ago
    amavubibazaya tsinda,kubura ngarebwumutoza kuko,yapanze ikipe,naba
  • Nohoi muri nyaruguru3 years ago
    icyonzicyo kwabobakinyi mashamiya hamagaye nibitego kapuver2 amavubi 4
  • Irasubiza jeanclode3 years ago
    Urworutonde nacyo naruvugaho icyambere nitsinzi mukore umuti ndabashyijyikiye





Inyarwanda BACKGROUND