RFL
Kigali

Barack Obama yifurije Joe Biden na Harris intsinzi nziza ati 'Turi abanyamahirwe kuba Joe yujuje ibikenewe'

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:7/11/2020 22:43
3


Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika agasimburwa na Donald Trump, yashyize hanze inyandiko yifuriza intsinzi nziza abatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari bo Joe Biden nka Perezida na Kamala Harris nka Visi Perezida.



Urwandiko rwa Barack Obama ku ntsinzi ya Biden na Harris

"Nejeje cyane no kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida wacu mushya, Joe Biden ndetse n’umugore we, Jill Biden. Ndifuriza ishya n’ihirwe kandi Visi Perezida, Kamala Harris na Doug Emhoff.

Muri aya matora, yabaye mu bihe bitamenyerewe, Abanya-Amerika bigaragaje mu mibare itarigeze igaragara na mbere. Ubwo amajwi yose azaba amaze kubarwa, Perezida watowe na Visi Perezida bazaba bagize intsinzi y’amateka kandi ntakemangwa.

Turi abanyamahirwe kuba Joe yujuje ibikenewe ngo abe Perezida. Kuko ubwo azaba yinjiye muri White House azahura n’ingorane zitandukanye undi mu Perezida wese ataba yarigeze.

Ndabizi neza ko azakora akazi kandi ku bw’inyungu za buri munyamerika, yaba uwamutoye cyangwa utaramutoye. Ndashishikariza buri munyamerika kumuha amahirwe, ndetse munamuhe ubufasha. 

Amatora kuri buri rwego yerekana ko Igihugu cyacitsemo kabiri. Birasaba ko twese duhagurukira hamwe, buri wese agakora uruhare rwe, dushake ibyo duhuriraho biduteza imbere, ndetse twese twibuke ko turi Igihugu kimwe, munsi y’Imana.

Nsoza, ndagira ngo nshimire buri wese wakoze, wateguye cyangwa se wakoreye ubushake mu kwiyamamaza kwa Biden, ndetse na buri munyamerika wabigizemo uruhare mu buryo bwe bwose, na buri wese watoye ku nshuro ye ya mbere. 

Mukomeze mukurikirane ibiba, kuko kugira ngo demokarasi ikomeze kubaho, birasaba abaturage bakurikirana ibibazo/ibiri kuba, bitari mu matora gusa.

Demokarasi yacu iradukeneye twese ubu kurusha ikindi gihe. Michelle nanjye (Obama) twiteguye gufasha Perezida mushya n’umufasha we, uko dushoboye kose".


Joe Biden yatorewe kuba Perezida wa 46 wa Amerika

Joe Biden watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 46 w'iki gihugu, asanzwe afitanye umubano wihariye na Obama (wahoze ari Perezida), dore ko bakoranye mu biro bya White House mu gihe cy’imyaka 8 aho Joe Biden yari Visi Perezida wa Amerika ubwo Obama yari Perezida wa Amerika.

Uretse inshuti ye Obama, hari n’abandi bakuru b’ibihugu ndetse n’imiryango bamaze kugira ubutumwa bandikira bwo kwifuriza itsinzi nziza Joe Biden. Muri abo hari; Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Argentina, Chile, Colombia, Egypt, u Bufaransa, u Bwongereza, Moussa Faki Mahamat, ndetse n’abandi batandukanye.


Obama yishimiye cyane ko Joe Biden yatsindiye kuba Perezida wa Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jaja king boston3 years ago
    vyiza cyane kwl natw biratunezerey cyane kwiyo ntsinz ya joe president of american birakwiy vrt naw kand like kwiyinkuru
  • Asifiwe Alexandre 3 years ago
    It is good always wisemen win because before you speak any thing you seen as intelligent but wtat you say remove in that kind of people ..
  • Gasana justin3 years ago
    Ndibaza trapo.amezate kubijyanyeninsnzi ya.jobayideni





Inyarwanda BACKGROUND