RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 32, Joe Biden yabaye Perezida wa Amerika ahigitse Trump

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2020 19:19
0


Umukandida w’Abademorakarate Joseph Robinette Biden Jr. yegukanye itsinzi mu matora yari ahaganyemo na Donald Trump, aho yagize amajwi 290- mu gihe hari hakenewe amajwi 270 ngo hemezwe Perezida mushya wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Kuva aya matora yatangira Joe Biden yakunze kuvuga ko yizeye intsinzi. Ni mu gihe mugenzi we Trump yumvikanye kenshi avuga ko aya matora arimo ubujuru. Yagize amajwi 214, ariko avuga ko yiteguye kwitabaza inkiko.

Mu ijambo rye rya mbere, Perezida Joe Biden yavuze ati “Iki ni igihe cy’uko Abanyamerika twunga ubumwe. Kandi tuganga ihumure. Turi Abanyamerika, kandi ntacyatunanira mu gihe cyose dushyize hamwe.”

Yanditse kuri Twitter kandi agira ati ”Ntewe ishema no kuba mwampisemo ngo mbabere umukuru w’Igihugu. Akazi kadutegereje karakomeye ariko mbijeje ko nzaba Umuyobozi w’Abanyamerika bose abantoye n’abatantoye. Icyizere mwangiriye, Sinzagitatira."


Joe Biden yatorewe kuba Perezida wa Amerika

Senateri Kamala Harris wo muri California yakoze amateka aba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Biteganyijwe ko Biden azarahirira kuba Perezida wa Amerika, mu muhango uzaba ku wa 20 Mutarama 2020.

Joe Biden yahigitse Trump wari usanzwe ari Perezida wa Amerika muri manda yari imaze imyaka ine gusa. Biden yiyamamaje bwa mbere kuba Perezida mu mwaka wa 1988 no mu 2008 ariko ntiyabigeraho.


Kamara Harris ni we Visi Perezida mushya wa Amerika

Joe Biden abaye Perezida wa Amerika nyuma y'imyaka 32 afite inyota yo kwicara muri iyi ntebe y'icyubahiro. Biden abayewa mbere ushaje mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko afite imyaka 78 y’amavuko.

Joseph Robinette Biden Jr. ni umunyamerika w’umunyapolitiki wabaye Visi Perezida wa 47 wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ngoma ya Perezida Barack Obama mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2017.

Ni umwe mu babarizwa mu ishyaka rya Democratic Party. Yabaye Senateri wa Leta ya Delaware mu mwaka wa 1973 kugeza mu mwaka wa 2009.

Yabonye izuba ku wa 20 Ugushyingo 1942, yujuje imyaka 77 y’amavuko. Yavukiye muri gace ka Scranton muri Leta ya Pennsylvanira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aresha na 1.83 m.

Yashakanye na Jill Biden batandukana mu mwaka w’1997, ndetse arushinga na Neilla Hunter mu 1966 batandukana mu 1972. Afite abana bane barimo Hunter Biden, Beau Biden, Ashley Biden na Naomi Christian Biden.

Yize mu ishuri rya College of Law-Syracuse University mu 1968, mu 1965 yize muri Kaminuza ya University of Delaware n’aho mu mwaka wa 1961 muri Archmere Academy.

Joe Biden yabaye Perezida wa Amerika ahigitse Trump wari umaze imyaka ine ayoboye iki gihugu cy'igihangange ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND