RFL
Kigali

Safi Madiba yatangaje ko yanduye COVID-19

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:7/11/2020 10:19
2

Umuhanzi Safi Madiba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be ko yanduye COVID-19 anabasaba kwitwararika.



Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Safi Madiba yatangarije abakunzi be ko yamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 anaboneraho kubasaba gukaza ingamba zo kucyirinda. Mu butumwa bwe yagize ati:”Iki cyorezo cyiriho! Ni ukwitonda.”

Safi ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Canada yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram bugaragaza ibisubizo byo kwa muganga bigaragaza ko yanduye COVID-19 ndetse bamusaba guhita yishyira mu kato ako kanya, no kugaragaza abo yahuye nabo.


Safi Madiba ari kubarizwa muri Canada

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Sound. Iki gihugu cya Canada Safi Madiba amaze igihe abarizwamo ni kimwe mu bihugu byibasiwe n’icyorezo cya COVID-19 nk'uko imibare ibigaragaza hamaze kwandura abantu 255, 809, abapfuye ni 10,436 naho abakirwaye ni 34,136.

Nyuma y’ubu butumwa abakunzi be ku rukuta rwe Instagram bamwifurije gukira vuba. 


Safi Madiba yatangaje ko yanduye Coronavirus 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengiyumva un donath2 weeks ago
    You will cure soon don't worry
  • Uwase diane2 weeks ago
    Imana ikurengere ikube hafi murububundwayi butoroshye kdi nkwifurije gukira vuba brother wanjye


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND