RFL
Kigali

Jean Vital Ourega wakiniraga TP Mazembe yasinyiye Rayon sports umwaka umwe - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/11/2020 19:14
0


Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega watijwe Rayon sports avuye muri TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize umukono ku masezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru.



Ourega  umaze iminsi mu mwiherero akorana n’abandi imyitozo muri Rayon Sports, yatangaje ko ashaka kuyifasha kwegukana ibikombe bitandukanye izitabira.

Yagize ati “Amateka ya Rayon Sports ni ugutwara ibikombe. Ni ikipe y’intsinzi. Nanjye ndi hano ngo duhatanire igikombe kandi tuzagihatanira mpaka. Tuzafatanya. Ubuyobozi buturi hafi kandi wanabonye ko badusuye. Ahasigaye ni mu kibuga”.

Jean Vital Ourega ni umwe mu bakinnyi babiri Tout Puissant Mazembe yo muri RDC yari yemeye gutiza Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe, ariko mugenzi we Robert Mbelu akaba ataraje mu Rwanda kubera umubare w’abanyamahanga.

Ourega w'imyaka 24 y'amavuko, witezweho kuba umusimbura wa Kukule Fabrice Mugheni werekeje muri Kenya, yazamukiye mu ikipe y'iwabo muri Cote d'Ivoire yitwa Africa Sports d'Abidjan.

Uyu munya Côte d’Ivoire  ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba myugairo yakinnye mu makipe arimo Africa Sports na AS Denguélé zo muri Côte d’Ivoire, akinira Karela United yo muri Ghana, Buildcon FC yo muri Zambia, aho yavuye yerekeza muri TP Mazembe.

Rayon Sports kandi itegereje abanya-Mali babiri barimo Omar sidibe na Moussa Camara wamaze kumvikana n'iyi kipe kluzayikinira mu mwaka utaha w'imikino.

Jean Vital Ourega yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports

Ourega ni umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi muri Rayon Sports umwaka utaha w'imikino

Ourega yifotozanya na bamwe mu bagize komite ya Rayon Sports

Ourega amaze igihe akorera imyitozo muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND