RFL
Kigali

Nyuma yo kwemeza ubuyobozi bwa AS Kigali, Lawal ukomoka muri Nigeria yahawe amasezerano y'imyaka 2

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/11/2020 14:31
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Aboubakar Lawal, wari umaze iminsi mu igeragezwa muri AS Kigali, yamaze gusinya amasezerano y'imyaka ibiri nyuma yo kwemeza umutoza n'ubuyobozi bw'iyi kipe mu mikino ya gicuti yakinnye.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2020, nibwo Lawal yahawe amasezerano y'imyaka ibiri muri AS Kigali, kugira ngo azafashe iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino, byumwihariko mu mikino ya CAF Confederations Cup AS Kigali izitabira mu mpera z'uku kwezi.

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana, yatangaje ko yashimishijwe cyane n'imikinire ya rutahizamu Lawal kuko ari umukinnyi ukinisha ubwenge ndetse n'amayeri menshi mu kibuga.

Mu mikino ibiri ya gicuti yakiniye AS Kigali, Lawal yatsinzemo ibitego bitatu.

Rutahizamu Lawal yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya baguzwe na AS Kigali muri uyu mwaka barimo Hakizimana Muhadjiri, Rugirayabo Hassan, Emery Bayisenge, Shabani Hussein Tchabalala na Biramahire Abeddy wavuye muri Buildcon yo muri Zambia.


Lawal yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri AS Kigali



Rutahizamu Lawal yari amaze iminsi mu igeragezwa muri AS Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND