RFL
Kigali

Uwashimuse Tekashi 69 yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/11/2020 10:05
0


Umuraperi Tekashi 69 ukomoka mu gihugu cya Amerika wigeze gushimutwa umwaka ushize, uwabigizemo uruhare yakatiwe igihano kingana n’imyaka 25 muri gereza.



Abenshi bamenye uyu muraperi Tekashi 69 mu ndirimbo ze zagiye zikundwa zirimo nka Gooba, Dummy Boy, Day69 ndetse n'izindi nyinshi yasohoye. Uretse izo yiririmbanye, afite n'izindi yafatanije n’abandi bahanzi bakomeye zirimo nk'iyitwa Trollz yafatanije na Nicki Minaj.

Tekashi 69 w’imyaka 26 y’amavuko, akaba amazina ye nyakuri yahawe n’ababyeyi be ari Daniel Hernandez. Mbere y'uko ashimutwa akaba yarakunze kurangwa n’ibikorwa by’urugomo bitandukanye.

Muri ibyo bikorwa by’urugomo harimo nko kuba mu gikundi cy’amabandi yayogoje umujyi wa New York, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko. Uyu muraperi kandi akaba yarigeze no gukubita uwahoze ari umukunzi we akamukomeretsa.

Ibyo byaha byose yarabifungiwe ndetse anatanga amafaranga y'indishyi y'akababaro ku bo yahohoteye. Mbere y'uko afungwa umwaka ushize wa 2019 mu kwezi kwa gatandatu yarashimuswe. Police yamubohoje nyuma y’iminsi 2 yaramaze atotezwa n’abamushimuse.

Mu minsi ishize ni bwo police yo mu gihugu cya Amerika yataye muri yombi umugabo witwa Anthony Ellison wagize uruhare mu gushimuta umuraperi Tekashi 69. Uyu mugabo urukiko rukaba rwamukatiye imyaka 25 y'igifungo.

Amakuru agera ku gitangazamakuru cya TMZ avuga ko uyu mugabo Anthony Ellison atari ubwa mbere afatiwe mu byaha dore ko yari amaze imyaka itanu afunze azira kwibisha imbunda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND