RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka ibiri, Diamond yongeye kubona abana yabyaranye na Zari

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2020 8:24
2


Nyuma y’imyaka ibiri atagira amahirwe yo kubona abane be, Diamond Platinumz yagize ibihe byiza kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 ubwo bamusuraga muri Tanzania bavuye muri Afurika y’Epfo.



Tiffah na Nillan bari baherekejwe na Nyina Zari Hassa wagaragazaga ko yishimiye kugaruka mu rugo. Uyu mugore w’abana batanu yahakanye ko agenzwa no kwiyunga na Diamond, ahubwo ko ari uburyo bwo kongera guhuza abana n’ababyeyi babo. 

Yabwiye itangazamakuru ko abana be bari bakumbuye guhura na Se. Kandi ko atazi iminsi bazamara muri Tanzania ngo basubire muri Afurika y’Epfo aho asanzwe atuye n’abana be batangiye amashuri.

Diamond yaherekejwe n’inshuti ze n’abo basanzwe bakorana bakira abana be ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kenya giherereye mu Mujyi wa Dar Es Salaam. Zari n’abana be bagendeye mu ndege ya Kenya Airways.

Wasafi Media ivuga ko Tiffah na Nilah bishimiye kongera kuba mu biganza bya Se Diamond.

Tiffah yavuze ko uretse urukumbuzi yari afitiye Se, yari anakumbuye nyirakuru Mama Dangote. Zari yavuze ko mu myaka ibiri ishize havuzwe byinshi ku mbuga nkoranyambaga ariko ko we na Diamond bagamije guha uburere bwiza abana babo.

Ati “Hari byinshi byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga. Ariko kuri njye nazanye abana kuko bashakaga kureba Se. Bari bamukumbuye kuko hari hashize imyaka ibiri batamubona. Hari hashize igihe tutari kumwe ubu noneho bongeye kumubona. Ndizera baza kugirana ibihe byiza.”

Diamond na Zari batandukanye byeruye ku wa 14 Gashyantare 2018. Kuva ubwo abana ntibongeye kubona Se. Uyu muhanzi yahise ajya mu rukundo na Tanasha waje kumubyarira imfura ariko nawe baza gutandukana.

Tanasha yemeye gukundana na Diamond nyuma y’uko ashwanye byeruye n’umukinnyi wa filime, Nick Mutumu muri Nzeli 2017. Bombi bari bamaranye amezi arindwi. Tanasha yanifashishijwe na Ali kiba mu mashusho y’indirimbo ‘Nagharamia”.

Diamond yakundanye na Wema Isaac Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006/2007, bashwanye nta mwana babyaranye. Yabyaranye n’umunyamidelikazi Hamisa Mobetto akurikizaho umushabitsi Zari Hassan umufitiye abana babiri.

Hari benshi mu bakobwa bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba baganira n’itangazamakuru bagahamya ko bagiranye ibihe byiza by’urukundo na Diamond.

Nasibu Abdul Juma wamenyekanye nka Diamond Platnumz, ni umunya-Tanzania w’umuhanzi w’umubyinnyi ukunzwe by’ikirenga. Afite indirimbo zamwaguriye igikundiro nka “Number One” yakoranye na Davido n’izindi, yatwaye ibihembo bikomeye mu muziki.

Princess Tiffah yatangaje ko yishimiye kongera guhura na Se nyuma y'imyaka ibiri

Byari ibyishimo bikomeye kuri Nillah waherukanaga na Se nyuma y'imyaka ibiri

Zari yabwiye itangazamakuru ko urugendo rwe rutagamije kubyutsa umubano we na Diamond

Diamond yateruye abana be, arabahobera, abakirana ubwuzu n'urukumbuzi nyuma y'imyaka ibiri bavugana hifashishijwe ikoranabuhanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Djamira3 years ago
    Mbega byiza bakomerezaho! Nkababyeyi Guhura n'abana
  • Esther ukwishaka3 years ago
    ndifuzako diyamond yahurukundo abananamamawabo akirengajyiza amagambo kko arasenya ntiyukaka murakz





Inyarwanda BACKGROUND