RFL
Kigali

Danny Vumbi yasohoye indirimbo 'Ibibaba' asaba Leta kwifashisha ababyeyi mu guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2020 18:34
0


Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi wasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Ibibaba’, yavuze ko Leta ikwiriye gukomeza kwifashisha ababyeyi mu rugamba rwo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu ngeri zitandukanye.



Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bibazo Leta ihanganye nabyo. Imibare y’ababikoresha irazamuka uko bucyeye n’uko bwije. Ndetse hari benshi impano zabo zapfukiranywe n’ibiyobyabwenge kandi zari zatangiye kwirahirwa.

Ni uruhare rwa buri wese mu guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Abanyamadini, ababyeyi n’abandi basabwa gukomeza kubwira abo bareberera kudakoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubikoresheje.

Mu mwaka wa 2017 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abarenga 4,000 barimo abagore bagera kuri 500 bafunzwe bazira ibyaha bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Muri aba bafunzwe abari hagati y'imyaka 18-35 y’amavuko bari ku kigero cya 71.39%, dosiye z'ibyaha by'ibiyobyabwenge mu 2017 byihariye 18% bya dosiye zose z'ibyaha byagaragaye mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwasohotse mu 2012 bwerekanye ko 7,46% babaye imbata y'ikiyobyabwenge cy'inzoga; 4,88% baba imbata y’itabi, mu gihe 2,54% babaswe bikomeye n'ikiyobyabwenge cy'urumogi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Danny Vumbi yavuze ko Leta ikwiye gukomeza gushyiraho ubukangurambaga buhoraho mu gufasha kuvura ababaswe n’ibiyobyabwenge. 

Uyu muhanzi avuga kandi ko Leta ikwiye kwifashisha ‘ababyeyi bo bahorana n’abana babo uko babarinda kwiroha mu biyobyabwenge.’ Anavuga kandi ko ari ngombwa guhana ‘abagaragaye bakoresha ibiyobyabwenge ababicuruza cyangwa babikwirakwiza’.

Iyi ndirimbo yise ‘Ibibaba’ igamije kwigisha abantu kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. ‘Ibibaba’ ni ijambo rishobora kuba ryaravuye ku rindi jambo ryitwa ‘ibibabaje’ abanywi b’urumugo bacuje bashaka kuzimiza badashaka kumvikanisha ko ari cyo gikorwa bagiye gukora.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo agaragaza yatwitse ibiyobyabwenge hanyuma bikamugiraho ingaruka. Avuga ko ntawe ukwiye gukora akazi ka Polisi, kuko ariyo ishinzwe gutwika ibiyobyabwenge.

Mu guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Leta yashyizeho ikigo cya Iwawa gishyirwamo urubyiruko rwijanditse mu biyobyabwenge, rukagorerwa n’ubwo nyuma hari ababisubiramo bagasubizwayo.

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko iki kigo cyarimo urubyiruko n’abagabo bakuze 4470; muri bo 1701 bafashwe bakoresha urumogi n’aho 113 bakoreshaga heroin. 19 bakoreshaga cocaine, 1013 bakoresha inzoga z’inkorano, 1106 bakoresha inzoga z’inganda n’aho 518 bari inzererezi.

Umuhanzi Danny Vumbi yasabye Leta kwigisha ababyeyi uko babuza abana babo kwiroha mu biyobyabwenge

Danny Vumbi wasohoye indirimbo 'Ibibaba' avuga ko Leta ikwiye gukomeza kuvura ababaswe n'ibiyobyabwenge

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBIBABA' Y'UMUHANZI DANNY VUMBI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND